Muri
iyo myaka itanu, Kevin Kade yaranzwe no gukorana imbaraga zidasanzwe ndetse no
gukora indirimbo nyinshi kandi zagiye zinyura abatari bacye byatumye bamwiyegurira
bamuha ikizere cyabo cyose.
Ni
imyaka y’ingirakamaro kandi yamubereye iy’umugisha mu rugendo rwe rwa muziki aho
yataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Uretse
gutaramira mu bihugu by’amahanga byinshi, Kevin Kade yakoranye n’abahazi bafite
amazina akomeye ku ruhando rwa Afurika barimo The Ben na Al Kiba wo muri
Tanzania.
Mu rwego rwo kwishimira iyo myaka amaze mu muziki n’ibyo amaze kugeraho, Kevin Kade yateguye igitaramo yise “The Last Night” akaba yaratewe inkunga n’uruganda rwa Skol.
Yatumiye umuhanzi Al Kiba uhora uhanganye na Diamond Platnumz kuzaza kumufasha gutanga ibyishimo no kwishimira iyo myaka itanu amaze mu muziki dore ko Al Kiba ari umwe mu bahanzi bashyize itafari ryabo ku muziki wa Kevin Kade ubwo bakoranaga indirimbo "Bebe"
Ni
igitaramo kizabera mu mbuga ya Kigali Convention Center aho Kevin Kade yemeza ko
rizaba ari ijoro ridasanzwe, ijoro ritandukanye n’andi majoro, ijoro ry’ibyishimo,
ijoro ryo gusoza umwaka dutangira umushya.
Ni ijoro kandi rizarasirwamo umwaka mushya aho ibishashi by’urufaya bizaba byuzuye mu karere biherekejwe n’indirimbo zikora ku marangamutima, ijwi ryiza ryuzuye ibyishimo ndetse n’umudiho w’ibyishimo.

Kevin Kade yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 5 amaze mu muziki

Umuhanzi Al Kiba ni umwe mu bazataramana na Kevin Kade mu gitaramo "Lat Night"
