Kevin Kade agiye gutaramana na Al Kiba i Kigali mu gitaramo cyatewe inkunga na Skol

Imyidagaduro - 17/12/2025 4:33 PM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Kade agiye gutaramana na Al Kiba i Kigali mu gitaramo cyatewe inkunga na Skol

Umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko ku wa 31 Ukuboza 2025 azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze ari mu muziki aho yatumiye Al Kiba kuza gutaramana nawe no kwishimira iterambere Kevin Kade agezeho.

Muri iyo myaka itanu, Kevin Kade yaranzwe no gukorana imbaraga zidasanzwe ndetse no gukora indirimbo nyinshi kandi zagiye zinyura abatari bacye byatumye bamwiyegurira bamuha ikizere cyabo cyose.

Ni imyaka y’ingirakamaro kandi yamubereye iy’umugisha mu rugendo rwe rwa muziki aho yataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse gutaramira mu bihugu by’amahanga byinshi, Kevin Kade yakoranye n’abahazi bafite amazina akomeye ku ruhando rwa Afurika barimo The Ben na Al Kiba wo muri Tanzania.

Mu rwego rwo kwishimira iyo myaka amaze mu muziki n’ibyo amaze kugeraho, Kevin Kade yateguye igitaramo yise “The Last Night” akaba yaratewe inkunga n’uruganda rwa Skol.

Yatumiye umuhanzi Al Kiba uhora uhanganye na Diamond Platnumz kuzaza kumufasha gutanga ibyishimo no kwishimira iyo myaka itanu amaze mu muziki dore ko Al Kiba ari umwe mu bahanzi bashyize itafari ryabo ku muziki wa Kevin Kade ubwo bakoranaga indirimbo "Bebe"

Ni igitaramo kizabera mu mbuga ya Kigali Convention Center aho Kevin Kade yemeza ko rizaba ari ijoro ridasanzwe, ijoro ritandukanye n’andi majoro, ijoro ry’ibyishimo, ijoro ryo gusoza umwaka dutangira umushya.

Ni ijoro kandi rizarasirwamo umwaka mushya aho ibishashi by’urufaya bizaba byuzuye mu karere biherekejwe n’indirimbo zikora ku marangamutima, ijwi ryiza ryuzuye ibyishimo ndetse n’umudiho w’ibyishimo.

Kevin Kade yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 5 amaze mu muziki

Umuhanzi Al Kiba ni umwe mu bazataramana na Kevin Kade mu gitaramo "Lat Night"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...