Ni
ubuhamya bwatumye umubare munini w’abarebye iki kiganiro bwa mbere batekereza
ku ngagi z’u Rwanda n’ubwiza bwa Pariki y’Ibirunga.
Kevin Hart yari atuje ariko yiteguye guhindura
inkuru isekeje, akoroshya iby’ingenzi byo gusura ingagi, ariko anabishyira mu
murongo w’ukuri ku buryo u Rwanda rugaragaramo rwisanzuye.
Mu
mwanya munini yageneye u Rwanda muri iki gice gishya cya Netflix, Kevin Hart
yibutse uko yaje mu Rwanda muri Nyakanga 2023, urugendo rwari rwashibutse mu
bitekerezo by’inshuti ye Ellen DeGeneres n’igitutu cy’umugore we n’abana be.
Yavuze
uburyo byari ubwa mbere akandagije ikirenge mu Rwanda, ariko yaryohewe no kumva
ko agiye mu gihugu gituje, gitekanye kandi gifite byinshi.
Mu
buryo bwe busanzwe bwo gukorana n’amarangamutima, Kevin Hart asobanura uko
yabwiwe ko azasura ingagi, akumva ko ari nk’ibikorwa byo gutembera bisanzwe.
Nyamara
uko yinjiraga muri Pariki y’Ibirunga niko yatungurwaga. Nta kirahure, nta
n’uruzitiro rurerure: ni amaso ku maso n’ingagi, icyo gihe atangira kubyumva mu
buryo bwe bushya.
Ni
urugendo rwagizwe n’ibirenge mu misozi ya Musanze, urusaku rucyeya
rw’amashyamba, n’urusaku ruto rw’ingagi zituje zigendera mu bwisanzure bwazo.
Kevin
Hart avuga ko ari bwo yamenye agaciro k’ingagi n’ibikorwa bikomeye byo
kuzibungabunga. Ibyo yabivuze inshuro nyinshi, harimo n’igihe yari ku kiganiro
The Tonight Show Starring Jimmy Fallon, aho yasubiriyemo uburyo yahuriye
n’ingagi amaso ku yandi, ibintu avuga ko bitigeze binyura ku ntekerezo ze
mbere.
Uretse
gusura ingagi, Hart n’umuryango basuye Pariki y’Akagera, basura Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali, ndetse basura Haute Baso bagura imyambaro n’ibindi
bikoresho bikorerwa mu Rwanda.
Icyo
gice cya “Acting My Age” kirenze kuba urwenya. Ni uburyo bukomeye bwo kugeza
ubukerarugendo bw’u Rwanda ku bantu babarirwa muri za miliyoni bareba Netflix
ku isi hose.
Gutuma
igihugu kivugwa mu buryo bwiza, gifite isura y’umutekano, ubwiza bw’ibyiza
karemano, n’ubushobozi bwo kwakira abashyitsi, ni intambwe ikomeye ku
bukerarugendo bw’u Rwanda.
Muri
iyo minota 13, Kevin Hart yitwaye nk’umunyabigwi w’ukuri, ariko anagaragaza
urugendo rw’umuntu wanyuze mu Rwanda, agasohoka arwubaha kurusha uko yari
aruzi. Ni inkuru y’isomo, y’urwenya, kandi yuzuza ishusho y’igihugu cyiyubaka
ku buryo wumva uramutse ubifitiye ubushobozi, wahita uhagendera.
Mu
gusoza, "Kevin Hart: Acting My Age" ni urwenya, ni inkuru, ni
urugendo—ariko cyane cyane ni ubuhamya bw’uko gusura u Rwanda bituma umuntu
ataha yisubiyeho.
Kevin
Hart ni umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi n’umushoramari ukomoka
muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wavutse ku wa 6 Nyakanga 1979.
Yamenyekanye
cyane kubera ibikorwa bye by’urwenya (stand-up comedy) no gukina muri filime
zikomeye nka Jumanji, Central Intelligence, Ride Along, Think Like a Man
n’izindi.
Azwi
ku mbaraga nyinshi ku rubyiniro n’imivugire yihuse isekeje, “Stand-up specials”
zakunzwe cyane ku isi, ibikorwa bya Hollywood byamugize umwe mu banyarwenya
bahembwa cyane ku isi, ndetse n’urugwiro n’ukuri agira mu gusangiza abantu
ubuzima bwe bwite mu buryo bw’urwenya
Kuri
ubu ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu mukino wo gusetsa ku rwego
mpuzamahanga
Kevin
Hart yavuze ku munsi bamubwira kujya gusura ingagi mu Birunga ari kumwe n’umuryango
we
NETFLIX YAGARAGAJE INCAMAKE Y’IGICE “ACTING MY AGE” YA KEVIN HART
