
Nk'uko tubikesha People Magazine, muri abo bantu b'ibyamamare bari kwishimira ko abana babo basoje amashuri harimo umukinnyi wa filime n’umunyarwenya Kevin Hart wagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma y’uko umuhungu we Hendrix Hart asoje amashuri yisumbuye.
Kevin Hart yagaragaje ko yishimiye cyane umuhungu we ndetse anavuga ko yatangiye kwitegura intambwe ikurikira mu buzima bwe, ibintu byashimishije cyane abafana be hirya no hino ku isi.

Shaquille O’Neal, icyamamare mu mukino wa Basketball muri NBA yishimiye gusoza amasomo k’umuhungu we “Qir o’ Neal “, aho yagaragaje ko ari intambwe ikomeye ku muryango we.
Shaquille O’Neal akunze kugaragaza ko uburezi n’imyitwarire myiza ari ingenzi cyane, bityo iyi ntsinzi y’umuhungu we ikaba ifite agaciro gakomeye kuri we n’abamukurikira.
Ni mu gihe kandi na Shaquille o’Neal nawe yahabwaga Master’s degree mu ishami rya Liberal Arts mu cyumweru kimwe n'icyo umuhungu we yasorejemo amashuri.

Mu bandi, umukinnyi wa filime Angelina Jolie nawe yagaragaye mu byishimo nyuma y’uko umukobwa we Zahara Marley Jolie asoje amasomo muri kaminuza ya Spelman College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Benshi bashimye umuhate n’ubwitange bw’uyu mukobwa ukomoka mu muryango uzwi muri sinema. Uyu mukobwa w’imyaka 21 yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu ishami rya Psychology.

Umuraperi n’umukinnyi wa filime Ludacris na we yifatanije n’abandi babyeyi mu byishimo byo gusoza amasomo k’umukobwa we “Karma bridges”, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe agezeho mu burezi bwe. Yashishikarije urubyiruko gukomeza kwiga no gukora cyane kugira ngo rugere ku nzozi zarwo.

Umunyarwenya Chris Rock nawe ari mu
bishimiye ibirori byo gusoza amasomo k’umwana we “Zahra Savanah Rock”muri uyu
mwaka. Ni ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be, aho benshi bamushimiye nk’umubyeyi
wagaragaje urugero rwiza rwo gushyigikira abana be mu rugendo rw’uburezi.
Nubwo aba bantu bazwi cyane ku isi mu
myidagaduro no muri siporo, ibi birori byo gusoza amasomo byagaragaje uruhande
rwabo rw’umuryango n’ubuzima busanzwe. Byerekanye ko inyuma y’ubwamamare, na bo
ari ababyeyi bishimira intambwe z’abana babo nk’abandi bose.
Gusoza amasomo kw'aba bana babyarwa n'ibyamamare ni inkuru yakiriwe neza n’abantu
benshi hirya no hino ku isi, kuko zigaragaza ibyishimo, ishema n’akamaro
k’uburezi mu muryango.
