Kevin Hart na Mike Epps batukaniye kuri Twitter baharira ku waba arusha undi gusetsa

Hanze - 28/03/2013 5:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Kevin Hart na Mike Epps batukaniye kuri Twitter baharira ku waba arusha undi gusetsa

Ibyamamare mu gusetsa Mike Epps na Kevin Hart bagaragaye ku rubuga rwa twitter baterana amagambo baharira k’uwaba arusha undi gusetsa.

Umwe mu babakurikira (follower) bombi Twitter yanditse ati “Mike na Kevin ni nde usetsa cyangwa ushimisha cyane.”

Mike Epps ni watangiye ashotora cyane Kevin Hart ubwo yavugaga ko iyo undi usetsa na we witwa Katt Williams ataza kubaho ntawari kumenya Kevin Hart.

Mike Epps na Kevin Hart

Ibyo byababaje Kevin Hart bituma na we atangira kumusubiza bityo bakomeza guterana amagambo kugeza aho bahisemo kuba bafunze konti zabo za Twitter ariko bongera kuzifungura nyuma y’amasaha make.

Michel Nkurunziza


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...