Byatunguranye ubwo mu ndirimbo Wick Man handitse ko umwanditsi w'iyo ndirimbo ari Kevin De Bruyne mu gihe atazwi cyane mu muziki nk'uko abandi bakinnyi bagenzi be nka Memphis Deepay na Raphael Leao bazwi cyane mu muziki uretse gukina umupira w'amaguru bakaba ari n'abahanzi.
Mu ndirimbo zigize Scary Hours 3 yaje yunganira Album ya Drake yise For all dogs, Kevin De Bruyne (KDB) agaragazwa nk'uwagize uruhare muri izo ndirimbo nubwo we yaje kubihakana.
Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, Kevin De Bruyne yifashishije ifoto ye na Drake, yatangaje ko atigeze yandika indirimbo ahubwo asanzwe ari umufana ukomeye cyane wa Drake.
Kevin De Bruyne yagize ati "Drake yari akeneye ubufasha? Iby'urwenya tubishyire ku ruhande, njyewe ndi umufana ukomeye wa Drake."
Kevin De Bruyne amaze igihe kirekire adakina mu ikipe ye ya Manchester City kubera ikibazo cy'imvune yagize ubwo shampiyona yatangiraga ariko magingo aya akaba yaramaze gukira ubu ashobora gutangira gukina ku mwanya we wo mu kibuga hagati.

Kevin De Bruyne yavuze ko akunda Drake ariko ahakana ko ariwe wanditse indirimbo Wicked man