Ibi
byabaye ku wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, ubwo Kesha yandikaga kuri X no kuri
Instagram ko yatunguwe no kubona indirimbo ye yo mu 2010, “Blow”, ikoreshwa mu
mashusho yiswe “Lethality”, agaragaza indege z’intambara zizamuka mu kirere.
Mu
butumwa bwe, Kesha yagize ati “Namenyeshejwe ko White House yakoresheje imwe mu
ndirimbo zanjye kuri TikTok mu rwego rwo gushishikariza urugomo no gutera
intambara. Kugira intambara nk’aho ari ibintu byoroheje ni igikorwa giteye
isoni kandi kidafite ubumuntu. Ntabwo na rimwe nemera ko umuziki wanjye
ukoreshwa mu guteza urugomo urwo ari rwo rwose.”
Yakomeje
ashimangira ko ibyo byakozwe bihabanye n’indangagaciro aharanira, agira ati “Urukundo
ruhora rutsinda urwango. Mwikunde kandi mukundane muri ibi bihe. Ibi bikorwa
bigaragaza kutita ku buzima bw’abantu kandi bihabanye n’ibyo mpagarariye.”
Mu
butumwa bwe kandi, Kesha yagarutse kuri Perezida wa Amerika, Donald Trump,
avuga ko adakwiye gutuma abantu bibagirwa ibindi birego byamuvuzweho, birimo
kugaragara mu nyandiko zizwi nka “Epstein Files”.
Nyuma
y’amasaha make, Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri White House, Steven Cheung,
yasubije Kesha kuri X, agaragaza ko batigeze bahangayikishwa n’ibyo yavuze.
Yagize
ati: “Aba ‘baririmbyi’ bose bakomeje kugwa muri uyu mutego. Ibi biduha izindi ‘views’
[Kurebwa cyane] nyinshi kuko abantu bashaka kureba ibyo binubira. Murakoze ku
bw’inyungu muduhaye.”
Iri
jambo ryafashwe na benshi nko gushinyagurira Kesha no kugaragaza ko White House
ibona ko ibi bituma amashusho yayo arushaho gukurura abantu benshi.
Izi
mpaka zabaye nyuma y’uko Perezida Trump atangaje ko Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, ifatanyije na Israel, zagize uruhare mu bitero bikomeye bya gisirikare
muri Iran, avuga ko ibikorwa byari “binini kandi bikomeje.”
Amashusho
White House yakoresheje indirimbo ya Kesha yari ajyanye n’ibi bikorwa bya
gisirikare, ibintu byatumye uyu muhanzikazi yumva umuziki we ukoreshwa mu rwego
rwo gushyigikira intambara.
Kesha
si we muhanzi wa mbere ugaragaje kutishimira ikoreshwa ry’umuziki we mu nyungu
za politiki.
Olivia
Rodrigo na we yigeze kwamagana ikoreshwa ry’indirimbo ye mu mashusho yamamaza
ibikorwa bya ICE (Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika).
Aba bose bagaragaje ko batishimira ko umuziki wabo ukoreshwa mu kwamamaza politiki cyangwa ibikorwa babona ko bidahuye n’indangagaciro zabo.

Kesha yamaganye White House ayishinja gukoresha indirimbo ye “Blow” mu mashusho agaragaza indege z’intambara, avuga ko atemera ko umuziki we ukoreshwa mu guteza urugomo

White House yasubije Kesha ivuga ko kunenga kw’abahanzi bituma amashusho yabo arushaho kurebwa cyane ku mbuga nkoranyambaga

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BLOW’ YATEJE IMPAKA
