Kera kabaye Bigirimana Abedi yasinyishije Rayon Sports

Imikino - 25/07/2025 6:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Kera kabaye Bigirimana Abedi yasinyishije Rayon Sports

Kera kabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bigirimana Abedi, yasinyiye ikipe ya Rayon Sports nyuma y’uko yari amaze igihe ayivugwamo.

Kuwa Mbere tariki 21 Nyakanga ni bwo uyu mukinnyi yageze i Kigali avuye muri Tanzania aho yari ari mu biruhuko. Byari biteganyijwe ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira ashyira umukono ku masezerano ku wa Kabiri, gusa birangira bidakunze none byarangiye asinye kuri uyu wa Gatanu.

Yasinye amasezerano y’umwaka umwe kuri miliyoni 22 z’Amanyarwanda za recruitment ndetse azajya ahembwa Miliyoni 1.5 Frw ku kwezi.

Bigirimana Abedi yari yaravuzwe muri Rayon Sports kuva iri soko ry’igurisha ku bakinnyi ryatangira ndetse na mbere y’uko yerekeza muri Police FC muri 2023 yari yamwifuje banumvikanye gusa birangira itewe gapapu. Uyu mukinnyi wigaragaje cyane ubwo yari muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino, yatsinze ibitego 7 ndetse anatanga imipira 8 yabivuyemo.

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi bashya 9 ari bo; Musore Prince, Rushema Chris, Tambwe Gloire, Mohamed Chelly, umunyezamu Drissa Kouyaté, rutahizamu Chadrak Bingi Bello, Ntarindwa Aimable, Harerimana Abdulaziz na Emery Bayisenge. Hari kandi na Serumogo Ally na Niyonzima Olivier Seif bongereye amasezerano.


Bigirimana Abedi yatangajwe nk'umukinnyi mushya wa Rayon Sports


Rayon Sports yasinyishije Big Abedi amasezerano y'umwaka umwe




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...