Ku muntu ubyumvise bwa mbere, ashobora guhita yibaza niba
koko hari igihe ingwe zigeze zinywa itabi. Igisubizo ni oya. Iyi ni imvugo
y'ikigereranyo, imeze nk'uko Abanyarwanda bavuga bati "Kera
habayeho", ishaka kuvuga ko inkuru yabaye mu bihe bya kera cyane ku buryo
nta muntu ukibifitiye gihamya.
Ariko igitangaje ni uko iyo mvugo itigeze iguma mu magambo
gusa. Yaje no kwinjira mu buhanzi gakondo bwa Koreya, aho ingwe zatangiye
gushushanywa zifashe inkono z'itabi, ibintu byasaga n'ibisetsa ariko byari
byihishemo ubutumwa buremereye bwa politiki.
Ingwe yari ikimenyetso cy'ubutwari n'ubutegetsi
Nk’uko tubikesha inkuru yasohotse ku rubuga medium.com, mu
muco gakondo wa Koreya, ingwe yari ifite agaciro gakomeye. Yafatwaga nk'umwami
w'imisozi, ikimenyetso cy'imbaraga, ubutwari n'ubushobozi bwo kurinda abantu
imyuka mibi. Mu migani ya kera, ingwe yagaragaraga nk'inyamaswa itinyitse kandi
yubashywe.
Mu bihe by'ingoma ya Joseon (1392–1910), amashusho y'ingwe
yakundaga kugaragara mu ngoro z'abami, ku nsengero no mu ngo z'abanyacyubahiro.
Abantu bayifataga nk'ikirango cy'ubuyobozi bukomeye n'icyubahiro.
Nyamara abaturage basanzwe ntibabonaga abayobozi babo
nk'intwari nk'izo ngwe zagaragaraga mu mateka. Ahubwo bababonaga nk'abantu
biyemera, birata kandi batita ku bibazo by'abo bayobora.
Uko abahanzi bahinduye ingwe igasekeje
Ni muri urwo rwego havutse ubuvanganzo bwo muri rubanda
bwitwaga Minhwa, bwari butandukanye n'ubuvanganzo nyabami, bwakorwaga
n'abashushanyi b'ibwami.
Mu gihe abashushanyi b'ibwami bashushanyaga ibintu uko biri,
abahanzi ba Minhwa bo bakoreshaga ibimenyetso, urwenya n'ubugeni kugira ngo
batange ubutumwa.
Muri ayo mashusho, ingwe ntiyashushanywaga nk'inyamaswa
ikomeye. Ahubwo yabaga ifite amaso areba impande zose, rimwe isa n'ikebaguzwa,
ikindi gihe imeze nk'iyobewe ibiri kuba cyangwa yicaye nk'umuntu urambiwe
ubuzima.
Abahanzi babikoraga nkana. Bashakaga ko abantu bareba
igishushanyo bagaseka mbere na mbere, hanyuma nyuma bakabona ubutumwa bwari
bwihishe inyuma yacyo.
Inyoni nto yasekaga ingwe nini
Mu mashusho hafi ya yose ya Kkachi Horangi, iruhande
rw'ingwe habaga hari inyoni nto yitwa magpie, yicaye hejuru y'igiti.
Mu bisobanuro by'abashakashatsi b'umuco wa Koreya, iyo nyoni
yabaga ihagarariye abaturage basanzwe, mu gihe ingwe yahagarariraga
abanyacyubahiro, abakire, abayobozi ba Leta cyangwa intiti zari zaribagiwe
abaturage.
Byari uburyo bwo kwerekana ko n'ubwo abaturage badafite
imbaraga nk'iz'abayobozi, bashoboraga kubona amakosa yabo kandi bakabaseka.
Mu gihe kunenga ubutegetsi byashoboraga guhanwa bikomeye,
ibi bishushanyo byahindutse uburyo bwizewe bwo gutambutsa ubutumwa nta muntu
uvuze izina ry'umuyobozi uwo ari we wese.
Impamvu ingwe yashushanywaga inywa itabi
Ikintu cyakururaga amaso kurushaho ni inkono y'itabi ndende
yashyirwaga mu kanwa k'ingwe. Ibi na byo byari bifite amateka.
Itabi ryageze muri Koreya mu ntangiriro z'ikinyejana cya 17,
rinyuze mu bucuruzi bwakorwaga hagati ya Aziya n'ibindi bice by'isi.
Abakire n'abanyacyubahiro bakoreshaga inkono ndende cyane z'itabi,
rimwe na rimwe ku buryo basabaga umugaragu kubacanira inkono y’itabi kuko yari
ndende cyane.
Kubona umuntu afite iyo nkono byari ikimenyetso cy'uko afite
ubutunzi n'icyubahiro.
Bashushanyaga ingwe nini yicaye mu buryo bw'ubwibone, ifashe
inkono y’itabi ndende imeze nk'umuntu udafite ikindi akora uretse kwiyemera. Icyari
ikimenyetso cy'ubutegetsi gihindukaga ishusho isekeje.
"Kera ingwe zikinywa itabi"
Mu buryo bushimishije, iyo mvugo yo gutangira imigani n'aya
mashusho byaje guhurira hamwe.
Yabaga ashaka kuvuga ko agiye kuvuga inkuru ya kera cyane,
imeze nk'imigani y'ibitangaza.
Uyu munsi, n'ubwo abantu benshi batakoresha inkono z’itabi
nk’iza kere, iyo nteruro iracyakoreshwa mu bitabo by'abana, mu migani no muri
filime zimwe na zimwe zivuga amateka ya Koreya.
Ubutumwa bwihishe mu buhanzi
Abasesengura amateka bavuga ko Kkachi Horangi ari urugero
rudasanzwe rw'uko abaturage bashobora gukoresha ubuhanzi bagahangana
n'akarengane.
Aho gufata intwaro cyangwa kwandika amagambo atuka
abayobozi, bahisemo kubashushanya nk'ingwe zifite amaso y'urujijo, zinywa itabi
kandi zisa n'izayobewe ibibera imbere yazo.
Ababibonaga basekaga amashusho, ariko mu mutima bakanaseka
abayobozi babo.
Ni yo mpamvu kugeza n'uyu munsi ayo mashusho akomeje kubikwa
mu ngoro ndangamurage za Koreya no gufatwa nk'umurage ukomeye w'umuco
w'igihugu.
Inkuru y'iyi mvugo ya "Kera ingwe zikinywa itabi"
igaragaza ko amagambo make ashobora gutwara amateka maremare. Yerekana uko
umugani ushobora kuvamo ubuhanzi, ubuhanzi bukavamo intwaro yo kunenga
ubutegetsi, kandi ibyo byose bikabaho mu buryo bw'urwenya butagira uwo butunga
urutoki ku mugaragaro.
Ni isomo rikomeye ryerekana ko rimwe na rimwe igishushanyo
gishobora kuvuga byinshi kurusha ijambo, kandi ko urwenya rushobora kuba inzira
ikomeye yo kuvuga ukuri, cyane cyane iyo abaturage batemerewe kubivuga mu buryo
buziguye.
