KERA HABAYEHO, Film documentaire ya mbere ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Imikino - 27/03/2013 2:24 PM
Share:
KERA HABAYEHO, Film documentaire ya mbere ku mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda

Iyi film yakozwe n’umunyamakuru w’imikino MURAMIRA Francois Regis, ikaba iraza kujya ahagaragara kuri uyu wa gatanu kuri Holtel Alpha Palace saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Iyi film  documentaire 'KERA HABAYEHO' igaragaza uburyo habayeho abakinnyi beza b'abahanga mu mupira w'amaguru mu Rwanda nka Maboneza, Ruhigubugi, Kanamugire, Poku, Kunde, Ngabonzima, Sabiti, Karekezi, Tigana, Jimmy Gatete, Kayiranga Jean Baptiste , Kagurube, Mahame, Juif, Aimé Dollar, Maitre, Vita, Habimana Chrisostome, n'abandi.

Muri iyi film hazerekenwamo kandi abanyarwanda bakunze ruhago kuva kera, hakaba bamwe na bamwe izagenda igarukaho, nk’uko Regis wakoze iyi film abivuga

Iyi documentaire imara hafi amasaha 2, ikerekana ibihe by'ingenzi byaranze umupira w'amaguru mu Rwanda, nk'itahwa rya stade Regional ubu isigaye yitwa Stade ya Kigali n’itahwa rya Stade  Amahoro.

Hazanagaramo imwe mu mikino y’ingenzi yabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru nk’uwahuje Kiyovu na Eclaire mu mwaka w’1984, Etincelles-Mukura 1984, Final Trophée Habyarimana 1985, Kiyovu-Panthers Noir mu w’1990, Rayon Sport-Al Hilal 1994, Cecafa 1999, APR-Julius Belger ½ cya CAF confederation cup mu w’i 2003, urugendorw’u Rwanda rubona i ticket ya  CAN 2004, izanagaruka kandi kw’ikie y’abatarengeje imyaka 17 yagiye mu gikombe cy’isi 2011, n’ibindi.
Umuntu uzahagera azishyura ibihumbi bitanu, anahabwe na DVD atahana.

Jean Luc Imfurayacu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...