Iyi film documentaire 'KERA HABAYEHO' igaragaza uburyo habayeho abakinnyi beza b'abahanga mu mupira w'amaguru mu Rwanda nka Maboneza, Ruhigubugi, Kanamugire, Poku, Kunde, Ngabonzima, Sabiti, Karekezi, Tigana, Jimmy Gatete, Kayiranga Jean Baptiste , Kagurube, Mahame, Juif, Aimé Dollar, Maitre, Vita, Habimana Chrisostome, n'abandi.
Muri iyi film hazerekenwamo kandi abanyarwanda bakunze ruhago kuva kera, hakaba bamwe na bamwe izagenda igarukaho, nk’uko Regis wakoze iyi film abivuga
Iyi documentaire imara hafi amasaha 2, ikerekana ibihe by'ingenzi byaranze umupira w'amaguru mu Rwanda, nk'itahwa rya stade Regional ubu isigaye yitwa Stade ya Kigali n’itahwa rya Stade Amahoro.
Hazanagaramo imwe mu mikino y’ingenzi yabayeho mu
mateka y’umupira w’amaguru nk’uwahuje Kiyovu na Eclaire mu mwaka w’1984, Etincelles-Mukura
1984, Final Trophée Habyarimana 1985, Kiyovu-Panthers Noir mu w’1990, Rayon
Sport-Al Hilal 1994, Cecafa 1999, APR-Julius Belger ½ cya CAF confederation cup
mu w’i 2003, urugendorw’u Rwanda rubona i ticket ya CAN 2004, izanagaruka kandi kw’ikie
y’abatarengeje imyaka 17 yagiye mu gikombe cy’isi 2011, n’ibindi.
Umuntu uzahagera azishyura ibihumbi bitanu, anahabwe na DVD atahana.
Jean Luc Imfurayacu