Kenza wabaye Nyampinga w’u Bubiligi yashyizwe mu bazita izina abana b’ingagi

Imyidagaduro - 03/09/2026 9:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Kenza wabaye Nyampinga w’u Bubiligi yashyizwe mu bazita izina abana b’ingagi

Kenza Johanna Ameloot, wabaye Nyampinga w’u Bubiligi mu 2024, ari mu bantu batoranyijwe kugira uruhare mu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi, igikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 21.

Kenza Johanna Ameloot, umunyamideli w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, agiye kongera gutera ikirenge mu gihugu akomokamo, kuri iyi nshuro nk’umwe mu bazita izina abana b’ingagi mu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina.

Abategura iki gikorwa bamwakiriye nk’umushyitsi ufite umwihariko, bamugaragaza nk’umuntu ugarutse mu gihugu cy’inkomoko ye mu rwego rwo kugira uruhare mu muhango ukomeye wo kwita izina abana b’ingagi.

Kenza azitabira Kwita Izina ku nshuro ya 21, aho azaba ari mu bantu bazagira icyubahiro cyo kwita izina abana b’ingagi bazahabwa amazina muri uyu muhango.

Uretse kuba azwi nk’uwabaye Nyampinga w’u Bubiligi, Kenza afite n’ibindi bikorwa by’ubuvugizi, birimo gukoresha ijwi n’uruhare afite mu gufasha abana bafite ibibazo by’amaso, cyane cyane ababangamiwe n’indwara ya cataracte.

Kenza Johanna Ameloot ni umukobwa wavukiye mu Bubiligi, akaba ari umunyamideli wabigize umwuga ndetse n’umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga.

Amazina ye yatangiye kumenyekana cyane mu Bubiligi ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Belgium 2024.

Ku wa 24 Gashyantare 2024, mu birori byabereye muri Proximus Theater, mu gace ka De Panne, Kenza ni we watangajwe nk’uwatsinze irushanwa rya Miss Belgium 2024.

Yari umwe mu bakobwa 32 bari bitabiriye irushanwa, mbere y’uko umubare w’abakomeje ugabanywa, kugeza ubwo hasigayemo abakobwa 15 bahataniraga ikamba.

Kenza yari yambaye nimero 32 ubwo yiyerekanaga imbere y’akanama nkemurampaka, nyuma aza gutangazwa nk’uwatsinze, asimbura Emilie Vansteenkiste wari wegukanye ikamba mu 2023.

Kenza icyo gihe yari afite imyaka 21, akaba yarakoze amateka akomeye mu buzima bwe no mu muryango we.

Kenza ntabwo yamenyekanye gusa kubera kuba Miss Belgium 2024. Yakoze n’amateka yihariye ku Banyanyarwanda, kuko ari we mukobwa wa mbere ufite inkomoko mu Rwanda wegukanye ikamba rya Miss Belgium.

Inkomoko ye ijyanye cyane n’u Rwanda kuko nyina umubyara, Gakire Joselyne, ari Umunyarwandakazi wakuriye mu Burundi, nyuma aza gutaha mu Rwanda. Nyuma yaje kujya mu Bubiligi, ari na ho yashakiye umugabo akanahabyarira Kenza.

Ibi bituma urugendo rwa Kenza rugana ku Kwita Izina ruba rufite umwihariko, kuko ari ugusubira mu gihugu umuryango we ukomokamo, ariko noneho aje mu ruhare rwihariye rwo gufatanya n’abandi kwizihiza ibidukikije, cyane cyane ingagi zo mu Birunga.

Mu bihe bitandukanye, Kenza yagiye agaragaza ko akunda gusura u Rwanda, cyane cyane mu biruhuko, ndetse ko ari igihugu yumva yisangamo.

Kuri we, kuba afite inkomoko mu Rwanda si amateka y’umuryango gusa, ahubwo ni igice cy’ubuzima bwe kimuhuza n’igihugu cya ba sekuru. Yagiye kandi agaragaza ko ashimishwa n’urwego u Rwanda rumaze kugeraho mu kwikemurira ibibazo no mu iterambere.

Kenza afite n’umushinga wo gukoresha izina n’amahirwe afite mu gufasha abana batishoboye gukomeza amashuri, ibintu bigaragaza ko ibikorwa bye bitagarukira ku kwerekana imideli no ku marushanwa y’ubwiza.

Kuba Kenza yaratoranyijwe mu bazita izina abana b’ingagi ni indi ntambwe mu rugendo rwe rwo gukomeza guhuza ibikorwa bye n’igihugu akomokamo.

Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka uhuriza hamwe abantu batandukanye, barimo abayobozi, abahanzi, abakinnyi, abashakashatsi, abashoramari, abakinnyi ba siporo n’abandi bantu bafite amazina akomeye ku rwego mpuzamahanga.

Kuri iyi nshuro, Kenza nawe azaba ari muri abo bahawe icyubahiro cyo kwita izina umwana w’ingagi, igikorwa gifatwa nk’uburyo bwo kwerekana uruhare rwa buri wese mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ingagi zo mu misozi.

Kenza agiye kwinjira muri uru ruhando afite umwihariko we: ni Miss Belgium 2024, ni umunyamideli, ni umuvugizi w’abana bafite ibibazo by’amaso, ariko hejuru ya byose, ni umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda ugiye kongera kugera mu gihugu cye mu ruhare rudasanzwe.

Kuri we, Kwita Izina si umuhango usanzwe wo kwita izina umwana w’ingagi. Ni n’umwanya wo gusubira ku nkomoko, gukoresha ijwi yahawe n’umwuga we mu guteza imbere ubutumwa bwiza no gukomeza umubano afitanye n’u Rwanda.


Kenza wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024 yashyizwe mu bazita Izina abana b’ingagi 22




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...