Kenya yemeye ko u Rwanda ruyinyuzamo toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli

Amakuru ku Rwanda - 28/07/2026 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Kenya yemeye ko u Rwanda ruyinyuzamo toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli

U Rwanda rugiye kurushaho koroherezwa mu kubona ibikomoka kuri peteroli bitumizwa mu mahanga, nyuma y’uko Kenya yemeye ko toni zisaga 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli zigenewe u Rwanda zizajya zitwarwa binyuze ku cyambu cya Mombasa ndetse n’ibindi bikorwa remezo by’ubwikorezi bya Kenya.

Aya masezerano azafasha u Rwanda gukomeza kubona ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwizewe kandi buhoraho, mu gihe igihugu gikomeje kwagura ibikorwa by’ubukungu n’ubwikorezi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko iyi gahunda izagira uruhare rukomeye mu gukomeza itumizwa ry’ibikomoka kuri peteroli, kuko ibyo u Rwanda ruzabona bingana n’ibikoreshwa mu kwezi kumwe.

Yagize ati: “Ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe tuzaba dukoresha litiro zigera kuri miliyoni 52, zizadufasha neza kuko zingana n’izo dusanzwe dukoresha mu kwezi.”

U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja, bityo rukaba rushingira ku bikorwa remezo by’ibihugu bituranye kugira ngo rubashe kubona ibicuruzwa bitandukanye bitumizwa hanze, birimo n’ibikomoka kuri peteroli.

Nk’uko byatangajwe na BBC Gahuzamiryango, mu masezerano mashya, Kenya yemeye ko ibikomoka kuri peteroli by’u Rwanda bizajya binyuzwa ku cyambu cya Mombasa, kikaba ari kimwe mu byambu bikomeye byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse bigakomeza kunyuzwa mu nzira z’ubwikorezi za Kenya kugeza mu Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya akaba n’Umuyobozi w’Ibikorwa bya Leta, Musalia Mudavadi, yavuze ko iki cyemezo kigaragaza ubushake bwa Kenya mu gukomeza umubano mwiza n’u Rwanda no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere.

Yagize ati: “Inama y’Abaminisitiri ya Kenya yemeye urujya n’uruza rwa toni 40,000 zijya mu Rwanda binyuze ku cyambu cyacu cya Mombasa. Twiyemeje kubungabunga umubano w’ubucuruzi n’abaturanyi bacu.”

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu bucuruzi, ubwikorezi n’izindi nzego z’iterambere.

Uyu mwanzuro wa Kenya ushobora kurushaho koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi, ndetse ugafasha u Rwanda kugabanya imbogamizi zijyana no kuba rutagira icyambu.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi, hanaganiriwe ku bufatanye mu nzego mpuzamahanga. Kenya yasabye u Rwanda ubufasha ku bakandida bayo b’abagore bahatanira imyanya mu nzego mpuzamahanga zirimo Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

U Rwanda rwagaragaje ko rukomeje gushyigikira ubufatanye mu karere no guteza imbere ijwi rya Afurika mu nzego mpuzamahanga.

Iyi gahunda yo kunyuza muri Kenya ibikomoka kuri peteroli ni indi ntambwe mu gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Kenya, aho ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo guteza imbere ubucuruzi n’imikoranire mu nyungu z’abaturage babyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...