Kenya yatanze Miliyoni $3.9 kugirango izakire Grammy Awards

Imyidagaduro - 06/09/2025 6:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Kenya yatanze Miliyoni $3.9 kugirango izakire Grammy Awards

Kenya yashyizeho ku mugaragaro ubusabe bwo kwakira ku nshuro ya mbere ibirori bya Grammy Awards bizabera muri Afurika, aho biteganyijwe ko bizabera i Nairobi, ku murwa mukuru w’iki gihugu.

Perezida William Ruto ni we watangaje ubu busabe mu nama y’abaturage yabereye kuri Kenyatta International Convention Centre mu Ukuboza 2024.

Bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya, kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nzeri 2025, byanditse ko Perezida William Ruto yemeje ko Leta yatanze miliyoni 500 z’amashilingi yo muri Kenya (ahwanye na miliyoni $3.9), kugira ngo igaragaze uburyo yiyemeje guteza imbere urwego rw’inganda ndangamuco n’ubuhanzi.

Perezida Ruto yavuze ko iki gikorwa kigamije gutuma Kenya iba ku isonga ku mugabane wa Afurika mu bijyanye n’inganda ndangamuco n’imyidagaduro.

Yongeyeho ko gahunda bafite ari uko ibi birori bizaba uburyo bwo guteza imbere umuco no gushyiraho ‘studio’ zigezweho, gufasha impano z’imbere mu gihugu no kongerera abaririmbyi b’abanyafurika kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Dushaka kwakira Grammy kugira ngo tuzerekane ubukungu bushingiye ku muco n’ubuhanzi bwacu kandi dukomeze guteza imbere urwego rwacu rw’inganda ndangamuco.”

Ariko kandi, iyi ngingo yateje impaka. Hari abishimiye intambwe ikomeye igihugu cyateye, ariko abandi benshi bakomeje kunenga uburyo Leta itanga amafaranga menshi mu gihe igihugu gifite ibibazo bikomeye mu buvuzi, uburezi no kubura akazi ku rubyiruko.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Biteye agahinda kubona Kenya ihanganye n’ibibazo bikomeye mu buvuzi n’uburezi, ariko abayobozi b’ibihe bibi bakaba bifuza gusesagura imisoro y’abaturage ku bidafite akamaro! Afurika iri mu maboko y’ubuyobozi bubi”

Hari n’abandi bibajije niba koko Kenya ifite urwego rw’imyidagaduro rukomeye ku buryo rwakwakira ibi birori. Umwe yagize ati: “Nigeria, Afurika y’Epfo na Ghana ni byo bihugu byonyine byari bikwiye kwakira ibi birori kuko ari byo bifite impano zikomeye mu muziki. Ushobora kwishyura ngo igihugu cyawe kigaragare, ariko ese ufite ubushobozi bwo kubyitwaramo neza igihe kirekire? Abayobozi bakwiye gushyira amafaranga mu mashuri, mu bitaro no guteza imbere urubyiruko.”

N’ubwo hari impaka n’ibitekerezo byinshi bitandukanye, abashyigikiye iki gikorwa bavuga ko kuba ibi birori bya Grammy Awards bigiye kubera muri Afurika bishobora gushyira Kenya ku ikarita y’ahantu hakomeye mu buhanzi no gufungurira imiryango abaririmbyi b’Abanyafurika bose ku rwego mpuzamahanga.


Kenya yatanze miliyoni $3.9 kugira ngo yakire Grammy Awards ku nshuro ya mbere muri Afurika


Perezida William Ruto yatangaje ko Kenya irajwe ishinga no gushyigikira inganda ndangamuco, ari nayo mpamvu yatanze ubusabe bwo kwakira Grammy Awards


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...