Ni ku nshuro ya mbere Kenya itangije politiki y’igihugu ku kurwanya
ikoreshwa ry’inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha. Iyo politiki yiswe National
Policy on the Prevention, Management, and Control of Alcohol, Drugs, and
Substance Abuse, yitezweho guhindura imyumvire no kugabanya ingaruka z’inzoga
ku baturage.
Iyi politiki ishyiraho ko inzoga zitagomba gucururizwa cyangwa
gutangirwa ahantu h’amahuriro rusange nk’amashuri, insengero, ibibuga by’imikino,
sitasiyo za lisansi ndetse n’aho abantu batuye. Hanateganyijwe intera inzoga
zigomba kuba ziri kure y’amashuri n’ahandi hahurira abantu benshi.
Umwihariko w’aya mategeko ni uko umuntu utarengeje imyaka 21 atemerewe
kwinjira aho bacururiza inzoga, yaba ari wenyine cyangwa ari kumwe n’umuntu
mukuru. Ibi bikozwe mu rwego rwo kurengera urubyiruko rushukwa n’inzoga
rutaragira ubushobozi bwo gufata ibyemezo bifite uburemere.
Ikigo gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Kenya, NACADA, cyanaciye
burundu imigenzo yo kugeza inzoga ku bantu mu ngo zabo (delivery), bikaba
bigamije guca ubucuruzi bw’inzoga mu buryo bwa rwihishwa no gukumira
abayinywera mu ngo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko iyi
politiki izazana imbaraga nshya mu kurwanya ikibazo cy’inzoga n’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kirusha ubukana ibyaha bindi kuko “gisenya
ingo, kica ejo hazaza h’urubyiruko, kandi gitesha agaciro ubuzima bw’abantu.”
Murkomen yavuze ko Polisi ya Kenya izafashwa n’inzego z’ubutasi mu
gukurikirana abacuruzi b’inzoga zitemewe, abenga inzoga mu buryo bwa gakondo
n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Nubwo iyi politiki ishyigikiwe na Leta, hari abatangiye kuyinenga,
bavuga ko ibangamiye uburenganzira bw’abantu bakuze, mu gihe abandi bayibonamo
uburyo bwo kurengera urubyiruko no kugabanya icyuho cy’inzoga zitemewe.