Kenya yanditse amateka muri Afurika y’Iburasirazuba: Robot yafashije abaganga mu kubaga umurwayi

Ubuzima - 26/08/2026 3:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Kenya yanditse amateka muri Afurika y’Iburasirazuba: Robot yafashije abaganga mu kubaga umurwayi

Ibitaro bya Aga Khan University Hospital i Nairobi muri Kenya byakoze igikorwa cy’amateka nyuma yo kubaga umurwayi hifashishijwe ikoranabuhanga rya robot, bikaba bivugwa ko ari ubwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba hakoreshejwe ubu buryo mu kubaga indurwe.

Iki gikorwa cyiswe robotic-assisted laparoscopic cholecystectomy, ni ukuvuga kubaga agafuka k’indurwe hakoreshejwe ibikoresho bya robot bifasha abaganga mu kubaga hifashishijwe uduce duto cyane.

Ubu buryo ntibusimbura umuganga, ahubwo robot ikoreshwa nk’igikoresho gifasha umuganga gukora akazi ke neza kandi mu buryo bwihuse kandi bwizewe.

Uko robot ifasha abaganga

Mu gihe cyo kubaga, umuganga ni we ugumana ububasha busesuye ku gikorwa cyose. Umuganga aba ari mu cyumba cyo kubagiramo, aho akoresha imashini yihariye igenzura kamera n’ibikoresho bya robot bikorera imbere mu mubiri w’umurwayi.

Iri koranabuhanga rituma umuganga abona neza ahantu ari kubagirira, harimo kubona ishusho y’uko igikorwa kiri kugenda mu buryo bwa 3D, ndetse rikamuha ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho mu buryo bworoshye kandi bwa kinyamwuga.

Ibi bishobora kuba ingenzi cyane mu gihe umuganga ari gukora igikorwa gisaba kwitonda cyane, nko kudoda ahantu hato cyangwa ahantu bigoye kugera hifashishijwe uburyo busanzwe.

Kubaga hifashishijwe robot bikunze gukorwa hifashishijwe uduce duto aho gukata igice kinini cy’umubiri nk’uko bikorwa mu kubaga bisanzwe.

Ibi bishobora gufasha umurwayi kugira ububabare buke nyuma yo kubagwa, kumara igihe gito mu bitaro no gukira vuba.

Ikoranabuhanga kandi rituma abaganga bashobora gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu buryo butabangamira cyane umubiri w’umurwayi.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivyga ko, Dr Abdulkarim Abdalla, ukuriye Ishami ryo Kubaga muri ibi bitaro, yavuze ko ubu buryo buha abaganga ubushobozi bwo kubona neza aho bari gukorera, ndetse n’igikorwa kikagenda neza kurushaho.

Yagize ati: “Kubaga hifashishijwe robot byongerera abaganga ubushobozi bwo kubona neza ahantu bari kubaga mu buryo bwa 3D, bikabaha uburyo bwagutse bwo gukoresha ibikoresho ndetse no kugera ahantu bigoye kubona hakoreshejwe uburyo busanzwe.”

Yongeyeho ko ibikoresho bya robot bishobora kugenda mu buryo bworoshye kandi bukaba busa n’imigendere y’ikiganza cya muntu, bikongera ubunyamwuga n’ubushobozi bwo kugenzura igikorwa.

Aga Khan ikomeje guteza imbere ubuvuzi

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Aga Khan University Hospital, Rashid Khalani, yavuze ko ibi bitaro bifite amateka yo gutangiza serivisi nshya z’ubuvuzi muri Kenya no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga rishya ari kimwe mu bigamijwe kugira ngo abarwayi bahabwe ubuvuzi bufite umutekano, n’ubunyamwuga kandi bushingiye ku bimenyetso bya siyansi.

Iki gikorwa cyafashije kongera ubushobozi bw’ubuvuzi bukoresha ikoranabuhanga muri Kenya, ndetse gishimangira umwanya wa Nairobi nk’umwe mu mijyi ikomeje kugira serivisi z’ubuvuzi zigezweho muri Afurika y’Iburasirazuba.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...