Kenya yabaye isibaniro ry’ihangana ry’amabanki akomeye y’Afurika

Ubukungu - 21/06/2026 3:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Kenya yabaye isibaniro ry’ihangana ry’amabanki akomeye y’Afurika

Kenya ikomeje kwigaragaza nk’isoko rikomeye ry’ubucuruzi bw’amabanki muri Afurika, aho ibigo by’imari bikomeye ku mugabane bikomeje guhatanira kwagurira ibikorwa byabyo muri iki gihugu gifatwa nk’umutima w’ubukungu bw’Afurika y’Iburasirazuba.

Intambwe iheruka guterwa yagaragaje iri rushanwa ni iy’itsinda ry’amabanki ry’Afurika y’Epfo rya Absa Group, ryatangaje ko riteganya gushora hafi miliyoni $238 kugira ngo ryongere imigabane rifite muri Absa Bank Kenya ikava kuri 68.5% ikagera hagati ya 85%.

Ibi bigamije gukomeza gushimangira umwanya waryo muri rimwe mu masoko y’amabanki yunguka cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amabanki yo muri Afurika y’Epfo agenda arushaho kureba hanze y’isoko ry’imbere mu gihugu, ashakisha amahirwe mu bihugu bifite ubukungu buri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, abaturage benshi ndetse n’amahirwe mashya ashingiye ku bucuruzi mpuzamahanga, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga mu by’imari.

Muri urwo rugendo, Kenya ni kimwe mu bihugu byungukiye cyane kuri iyi migambi.

Nk’uko tubikesha Businesss Insider Africa, iki cyemezo cya Absa kije gikurikira gahunda ya Nedbank yo kugura imigabane igenzura ibikorwa bya NCBA Group, mu masezerano ashobora kuyifasha gukomeza kwagura imbaraga zayo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Na none kandi, Standard Bank yamaze gutangaza ko Kenya iri mu masoko y’ingenzi yifuza kwaguriramo ibikorwa mu rwego rwo kongera ibikorwa byayo ku mugabane w’Afurika.

Abasesenguzi mu by’ubukungu bavuga ko uku kwiyongera kw’inyota y’aya mabanki kuri Kenya gushingiye ku kuba iki gihugu gifite imwe muri sisiteme z’imari n’amabanki zateye imbere muri Afurika, kikaba gifite n’urwego rukomeye rw’ubwishyu hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse kikaba ari irembo ryinjira mu bihugu byinshi byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Uretse ibyo, aho Kenya iherereye bituma iba ihuriro ry’ubucuruzi n’ishoramari rihuza ibihugu byinshi byo muri aka karere, ibintu bituma iba ahantu heza ku mabanki ashaka kugera ku bakiriya benshi no kwagura ibikorwa byayo mu karere kose.

Kuri Absa, Kenya isanzwe ari imwe mu masoko ayinjiriza amafaranga menshi. Iri tsinda ryatangaje ko Kenya ari inkingi ya mwamba mu migambi yaryo yo gukomeza gukura muri Afurika y’Iburasirazuba, kuko igira uruhare rukomeye mu nyungu ziva mu bikorwa byaryo byo hanze ya Afurika y’Epfo.

Iyi migabane mishya kandi igaragaza icyizere gikomeje kwiyongera ku hazaza h’urwego rw’amabanki muri Kenya, nubwo ubukungu bw’ibihugu bimwe by’Afurika bwahuye n’imbogamizi mu myaka ishize.

Mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika bugenda bwiyongera, ibikorwa remezo bikarushaho kubakwa, ndetse no gukoresha serivisi z’imari n’ikoranabuhanga bikaguka, amabanki akomeye akomeje kwitegura gufata umwanya munini muri iri soko ryitezweho gukomeza gukura.

Ibi byose byatumye Kenya ihinduka ikibuga gikomeye cy’ihangana hagati y’amabanki manini y’Afurika, aho buri imwe ishaka kugira ijambo rikomeye ku hazaza h’urwego rw’imari n’amabanki muri Afurika y’Iburasirazuba no ku mugabane muri rusange.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...