Kenya: Urupfu rw’inzovu 15 rwateje impungenge

Utuntu nutundi - 30/07/2026 8:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Kenya: Urupfu rw’inzovu 15 rwateje impungenge

Urwego rushinzwe kwita ku nyamaswa muri Kenya (Kenya Wildlife Service - KWS) rwatangiye iperereza ryimbitse nyuma y’urupfu rw’inzovu 15 zapfiriye mu gace ka Amboseli Ecosystem, kamwe mu hantu hakomeye ku isi hazwiho kubungabunga inzovu no gukurura ba mukerarugendo.

Izi nzovu zapfuye hagati ya tariki ya 24 Kamena na 24 Nyakanga 2026, ibintu byafashwe nk'ibidasanzwe kuko ari bwo bwa mbere muri ako gace haboneka umubare munini w'inzovu zipfa mu gihe gito gutyo mu myaka myinshi ishize.

KWS yatangaje ko inzovu 10 muri izi zabanje kugaragaza ibimenyetso birimo gucika intege no kugira ubumuga bw'ibice bimwe by'umubiri (partial paralysis). Nyuma y'ibyo, zapfaga mu gihe cy'umunsi umwe cyangwa ibiri.

Izindi nzovu eshanu zo zasanzwe zarangiritse cyane kubera ko zari zimaze igihe zipfuye kandi zimwe zarariwe n'inyamaswa zirya ibisigazwa by'izindi, bituma bigorana kumenya neza icyazishe.

Abashinzwe ubuvuzi bw'inyamaswa bahise bafata ibipimo by'amaraso, inyama n'ibindi bice by'umubiri kugira ngo babisuzume muri laboratwari.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Guardian ivuga ko, ibisubizo bya mbere byatanzwe na Kaminuza ya Nairobi byagaragaje ko hashobora kuba hari uburozi bwagize uruhare muri izi mpfu.

Nyuma yaho, laboratwari ya Leta yasuzumye ibipimo ishakisha ubwoko butandukanye bw'uburozi buzwi, ariko ntiyabubonye.

Ibi byatumye iperereza rikomeza, aho ubu hagiye gusuzumwa amazi, ubutaka, ibimera n'ibindi bishobora kuba byaranduye kugira ngo hamenyekane inkomoko y'icyishe izi nzovu.

Hari andi makuru mashya avuga ko ibizamini bimwe byagaragaje ibimenyetso bya cyanide, ishobora kuba yarageze ku nzovu binyuze mu biribwa byanduye, nubwo iperereza ku nkomoko yayo rikomeje kandi nta muntu cyangwa itsinda rirashyirwa mu majwi.

Nubwo urupfu rw'izi nzovu rwateje impungenge, KWS yavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso cyerekana ko ikibazo cyishe izi nyamaswa cyahungabanya abantu cyangwa ngo kibashyire mu kaga.

Icyakora, inzobere zikomeje gukurikirana hafi ikibazo kugira ngo harebwe niba nta bindi binyabuzima bishobora kuba byugarijwe n'icyaba cyateye izi mpfu.

Amboseli iri mu majyepfo ya Kenya ku mupaka na Tanzania, ikaba izwi cyane kubera umubare munini w'inzovu ndetse n'uko yitegeye Umusozi wa Kilimanjaro.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri aka gace habarirwa inzovu zirenga 2,000, harimo n'izizwi nka "super tuskers", zifite amahembe manini cyane agera hafi ku butaka. Aka gace ni kamwe mu dukurura ba mukerarugendo benshi basura Kenya buri mwaka.

Nubwo impamvu y’izi mpfu itaramenyekana, Kenya yagiye ihura n'ibibazo by'uburozi bwibasira inyamaswa zo mu gasozi.

Mu ntangiriro za 2026, intare zirindwi n'ibisiga 13 byapfiriye muri Amboseli nyuma yo kurya inyama zari zashyizwemo uburozi, bikekwa ko bwari bwakoreshejwe n'abaturage bashakaga kwihimura ku nyamaswa zari zarishe amatungo yabo.

Abahanga mu kubungabunga ibidukikije bavuga ko urupfu rw'inzovu nyinshi icyarimwe rushobora kugira ingaruka zikomeye ku rusobe rw'ibinyabuzima, cyane cyane iyo rwatewe n'uburozi cyangwa ihumana ry'ibidukikije.

Ni yo mpamvu KWS iri gukorana n'inzobere zo muri Kaminuza ya Nairobi ndetse n'izindi laboratwari za Leta kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’izi mpfu no gufata ingamba zo kwirinda ko byakongera kubaho.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...