Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu, impirimbanyi zikaba ziteze ko kigiye kugena uko iki gihugu gifata ibibazo by’imyifatire n’imibanire mu ngimbi n’abangavu bataruzuza imyaka y’ubukure.
Uyu mwanzuro waje kubera ikirego cyo gukurikirana abahungu babiri ku cyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, abo bose bari mu myaka 17 na 19.
Abareze bavuze ko zimwe mu ngingo z’itegeko rihana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina zikoreshwa mu guhana abana bataruzuza imyaka y’ubukure bakoze imibonano mpuzabitsina bumvikanye aho kubarinda gukoresha nabi ubuto bwabo no guhindurwa ibikoresho mu mibonano mpuzabitsina.
Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Kenya zivuga ko iki cyemezo kizagabanya ifungwa no gukurikirana mu nkiko abana bumvikanye gukora imibonano mpuzabitsina.
Zivuga kandi ko bizatuma haba impinduka mu gushyiraho politike zifasha urubyiruko mu buryo bworoshye kugera kuri serivisi zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
