Aya mafaranga abitswe muri I&M Bank ntiyemerewe gukurwaho, koherezwa cyangwa gukoreshwa mu bundi buryo kugeza igihe urubanza ruzaba rwarangiye.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire cyatesheje agaciro igice cy’icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rukuru, rwari rwavuze ko Ikigo cya Kenya gishinzwe kugaruza umutungo ukomoka ku byaha (Assets Recovery Agency – ARA) kitatanze ibimenyetso bihagije byerekana ko ayo mafaranga yakomotse ku byaha.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The East Africa ivuga ko, urubanza rushingiye ku makuru avuga ko ayo mafaranga yaba akomoka ku bikorwa by’amafaranga byambukiranya imipaka bikemangwa, bifitanye isano n’umushinga w’ubwubatsi waterwaga inkunga na Banki y’Isi mu Burundi.
Nk'uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko, sosiyete EIS Company SPRL Burundi yanditswe mu Burundi ku wa 17 Werurwe 2011, ikora ibikorwa by’ubwubatsi bw’imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo.
Iperereza ryatangiye nyuma y’uko ARA ivuze ko muri Werurwe 2024 yakiriye amakuru agaragaza ko iyi sosiyete yohereje amafaranga agera ku 350,000$ binyuze kuri konti zayo zo muri Kenya, nyuma ayo mafaranga akoherezwa ahandi mu buryo bwateje amakenga. Icyo kigo cyahise gisaba urukiko gutegeka ko ayo mafaranga afatirwa mu gihe iperereza rikomeje.
Ku ruhande rwayo, sosiyete yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko ayo mafaranga yari ayo gukoresha mu kubaka ibiro ku mupaka wa Kavimvira, uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uwo mushinga, nk'uko iyi sosiyete ibivuga, wayitsindiye binyuze mu masezerano yatewe inkunga na Banki y'Isi afite agaciro karenga miliyoni eshanu z'Amadolari ya Amerika.
Sosiyete yasobanuye ko yari imaze guhabwa amafaranga arenga miliyoni imwe y'Amadolari, angana na 20% by'agaciro k'icyiciro cya mbere cy'umushinga. Yavuze kandi ko yafunguye konti muri Kenya kugira ngo biyorohereze kwishyura ibikoresho bishya n'ibindi bikoresho byubakishijwe byagurwaga mu mahanga.
Mu rwego rwo gushimangira ibisobanuro byayo, yerekanye inyandiko zigaragaza ko imwe mu mari yabikijwe muri Kenya yakoreshejwe mu kugura ibikoresho byaturukaga i Dubai.
Muri Kamena 2025, Urukiko Rukuru rwa Kenya rwari rwafashe umwanzuro ko ARA itagaragaje ibimenyetso bifatika byerekana ko ayo mafaranga akomoka ku byaha, bityo rutesha agaciro ubusabe bwo kuyahagarika.
Icyakora, ARA yahise ijuririra icyo cyemezo. Mu mwanzuro watanzwe muri uku kwezi, Urukiko rw’Ubujurire rwavuze ko hakurikijwe Itegeko ryo Kurwanya iyezandonke no kunyereza a,afaramge, umutungo ukekwaho kuba ukomoka ku byaha ugomba gukomeza gufatirwa igihe cyose ubujurire bukiburanwa, kugira ngo utazimurwa cyangwa ngo ukoreshwe mbere y'uko urubanza rurangira.
Urukiko rwategetse ko urubanza rw'ubujurire rugomba kuburanishwa no gufatwaho umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi 60. Muri icyo gihe cyose, ayo mafaranga azakomeza gufungirwa kuri konti, nta wemerewe kuyakuraho, kuyohereza cyangwa kuyakoresha mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Iyi dosiye yavugishije benshi muri Kenya no mu karere, kuko igaragaza uburyo ibihugu bikomeje gukaza ingamba zo kurwanya iyezandonke n'imikoreshereze y'amafaranga akomoka ku bikorwa bikemangwa.
