Icyakora, abaturanyi babo bo mu karere ka Wajir mu Majyaruguru ya Kenya ntibashimishijwe no kubona iyo nyamaswa isanzwe ari iy'agasozi yororerwa mu rugo, hafi yabo.
Uyu muryango woroye iyi nyamaswa uvuga ko abantu benshi bahise bababwira ngo bayice hakiri kare kugira ngo itazabicira amatungo yabo. Ntabwo babikoze kuko bo babonaga bidakwiye.
Rashid Abdi Hussein, umugabo w'imyaka 45, nyir'urugo rwororewemo iyi nyamaswa, akaba umubyeyi w'abana 10 yagize ati "Yego nari mbizi ko iyi nyamanswa ntacyo izatwungura nk'uko bisanzwe bigenda ku yandi matungo tworora".
Yongeyeho ati: ”Ariko nafashe icyemezo gitandukanye n'icy'abandi babona izi nyamaswa bagahita bazica, mpitamo kuyorora nkora itandukaniro".
Uyu muryango uvuga ko umaze imyaka ibiri n'amezi atatu wita kuri uru rutarangwe ndetse yabaye nk'umwana mu muryango kuko ubu udashobora kuyitandukanya n'abana babo bijyanye n'uko bayitaho. Rashid yunzemo ati: "Iyi nyamaswa tuyitoragura wabonaga isa n'iyateza ibibazo, yaje kuba itungo ryo mu rugo kuri ubu yabaye nk'umwe mu bana banjye."
Ikigo gishinzwe inyamanswa zo mu gasozi muri Kenya (KWS) cyashimiye uyu muryango kubera uruhare bagize mu kwita ku nyamaswa ubundi ikunze kwicwa cyangwa kugurishwa bimwe mu bice by'umubiri wayo.
Nk'uko tubicyesha Pethelpful, mu muryango w’inyamaswa zizwi nk’injangwe nini, ni ukuvuga, ingwe, cheetah, igisamagwe... Cheetah ni yo yitonda cyane ku buryo umuntu ashobora kuyorora no kuyikoraho byoroshye.
Abashinzwe pariki nabo bavuga ko abantu bashobora kwemerwa gusura ahakambitse Cheetah nta mpungenge z’uko zishobora kubasagarira. Gusa kugira ngo wizere umutekano wawe bisaba ko abagukikije baba bafite intwaro gakondo cyangwa imbunda kugira ngo cheetah ibe yagira ubwoba bwo kugusagarira.
