Kenya: Umuntu umwe yapfiriye mu gitaramo cya Asake

Imyidagaduro - 23/12/2025 7:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Kenya: Umuntu umwe yapfiriye mu gitaramo cya Asake

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Ahmed Ololadelisten wamamaye nka Asake yihanganishije umuryango w’umwana witwa Karen Lojore wari witabiriye igitaramo cye muri Kenya, ariko akahasiga ubuzima kubera umubyigano w’abantu.

Igitaramo cyabereye muri Stade Nyayo i Nairobi ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2025, aho Karen Lojore, wari ufite imyaka 20, yapfuye ubwo abantu benshi bageragezaga kwinjira mu gitaramo, bitewe n’umubyigano.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Asake yavuze ko byamubabaje cyane, yifatanyije n’umuryango, inshuti n’abakunzi ba Karen.

Yijeje ko azatanga ubufasha no gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, anasaba ko ababa bafite uruhare muri ibyo bakurikiranwa. Yifurije iruhuko ridashira Karen.

Polisi ya Kenya yemeje ko uwo mwana yapfiriye hafi y’umuryango winjira muri stade, itangaza ko igitaramo cyakomeje nyuma y’iyo mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ati: "Mu gitaramo cyabereye Stade Nyayo, habaye umubyigano muto ku muryango winjira. Nubwo ibintu byaje guhosha kandi abakunzi bashoboye kwinjira, hari umuntu umwe w’imyaka 20 wapfiriye aho hantu."

Umuyobozi w’igitangazamakuru Tukutane Entertainment, cyateguye igitaramo, nawe yemeje ibyabaye, asaba abantu kubaha umuryango wa Karen no kudakwirakwiza ibihuha.

Yongeyeho ko bakorana n’inzego z’umutekano kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze, kandi bifuza gukorana n’abashinzwe iperereza mu mucyo no mu buryo bwitondewe.

Igitaramo cya Asake cyari cyarakozwe ku bufatanye n’umuhanzi Gabzy [Uherutse i Kigali tariki 21 Ukuboza 2025 mu gitaramo cyabereye muri Mundi Center]; muri stade ifite ubushobozi bwakira abantu 18,000.

Asake yatangaje ko iby’iki gitaramo byari mu rugendo rwe rw’ibitaramo muri Afurika muri iki gihe.

Si ubwa mbere Asake ahura n’ikibazo nk’iki; mu Ukuboza 2022, abantu babiri basize ubuzima mu gitaramo cye i London (Brixton Academy) kubera umubyigano w’abantu. Yari yatangaje icyo gihe ko abyicuza cyane, ndetse ko yakoranye na Polisi kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

 

Asake yihanganishije umuryango wa Karen Lojore [Uri iburyo] nyuma y’umubyigano mu gitaramo cye i Nairobi asaba inzego zibishinzwe gukurikirana kugirango batange ubutabera ku muryango w’uyu mwana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...