Uyu muririmbyi yari azwi cyane kubera tattoo ya
perezida wa Kenya William Ruto yari ku rutugu rwe rw'iburyo.
Polisi yavuze ko uyu mugore yatewe n'itsinda
ry'abagabo batatu bamusutseho lisansi bakamutwika.
Mu itangazo ryasohotse ku Cyumweru tariki ya 17
Gicurasi, Urwego rwa Polisi muri icyo gihugu rwavuze ko abantu batari
bamenyekana ku wa Gatandatu basutse lisansi kuri Wandeto baramutwika.
Raporo yakozwe na polisi yagaragaje ko uwahohotewe
yahiye ku kigero cya 70%, nyuma akajyanwa mu bitaro bya Kenyatta Hospital
kugira ngo avurwe by’umwihariko.
Ubwo yamusuraga mu bitaro bikuru by’igihugu bya
Kenyatta National Hospital (KNH) ku cyumweru, Minisitiri w’umutekano w’igihugu
Kipchumba Murkomen hamwe n’umuyobozi wa polisi y’igihugu, babwiye itangaza
makuru ko ibyabaye kuri uwo mugore ari ubugome bw’indangakamere.
Uyu munsi, avuga ku rupfu rwa Wandeto, Kipchumba
yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: "Nta muntu ukwiye gukomeretswa
cyangwa kwicwa kubera ibitekerezo bye bya politike uyu munsi muri iyi
myaka".
Polisi yavuze ko: “Iki kibazo kirimo gukorwaho
iperereza n’itsinda ryihariye riturutse ku cyicaro gikuru cya DCI,”
Uyu mugore yari afite tattoo y’ishusho ya Perezida
wa Kenya William Ruto, n’amagambo Two Term, yakundaga kwerekana ku
mbugankoranyambaga aho benshi bavugaga ari ayo gushyigikira Ruto kongera
gutegeka icyo gihugu manda ya kabiri.
Polisi yavuze ko iperereza rya mbere ryerekana ko
icyo gitero gishobora kuba gifitanye isano n’ibitekerezo bye bya politiki.
