Kenya: Perezida Macron yatunguranye acecekesha abantu mu nama kugira ngo batege amatwi abahanzi

Imyidagaduro - 11/05/2026 5:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Kenya: Perezida Macron yatunguranye acecekesha abantu mu nama kugira ngo batege amatwi abahanzi

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatunguranye ubwo yahagarikaga ibiganiro byari biri kubera muri Kaminuza ya Nairobi muri Kenya, asaba abantu guceceka no guha agaciro urubyiruko n’abahanzi bari bari gutanga ibitekerezo mu nama ya “Africa Forward Summit.”

Iyi nama iri kubera mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, ihuza urubyiruko, abanyapolitiki, abahanzi n’abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku hazaza ha Afurika, cyane cyane ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’umugabane.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2026, Perezida Macron agaragara ahagarika uwari uri kuvuga hagati mu kiganiro kubera urusaku rw’abari mu cyumba rwari rumaze rwinshi, bamwe bari mu biganiro byabo abandi batita ku bari imbere batanga ibitekerezo.

Mu ijwi ririmo uburakari buke ariko rigamije gusubiza ibintu ku murongo, Macron yagize ati: “Mumbabarire mwese! Yemwe, yemwe, yemwe! Ntibashoboka kuvuga ku muco no kwakira abantu bafite ibitekerezo byiza nk’ibi, ariko hari uru rusaku rwose.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo byari ukutubaha abari bari gutanga ibiganiro, ati: “Ibi ni ugusuzugura rwose. Niba hari abafite ibiganiro byabo cyangwa ibindi bashaka kuganiraho, hari ibyumba byabugenewe cyangwa se bakajya hanze.”

Perezida Macron yasabye abari aho bose kubaha umwanya w’abahanzi n’urubyiruko bari batumiwe muri iyo nama, ashimangira ko niba bahisemo kuguma mu cyumba cy’inama, bagomba gutega amatwi no gukurikira ibiganiro nk’abandi bose.

Ati: “Niba mushaka kuguma hano, nimutegere amatwi bababwire kandi twese dukine umukino umwe.”

Ibi byakozwe na Macron byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimiye kuba yahagurukiye kubahiriza gahunda no guha agaciro abahanzi n’urubyiruko, mu gihe abandi bavuze ko uburyo yabikozemo bwari bukarishye.

Perezida Macron ari mu ruzinduko muri Kenya aho yitabiriye iyi nama ya “Africa Forward Summit”, igamije guteza imbere ibiganiro ku mahirwe n’imbogamizi byugarije urubyiruko rwa Afurika muri iki gihe.

Ntibikwiye gusakuriza abahanzi n’urubyiruko bari gutanga ibitekerezo - Perezida Emmanuel Macron yahagaritse inama i Nairobi asaba abantu guceceka no kubaha abari ku rubyiniro

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, hamwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, bari mu nama ya Africa Forward Summit yabereye muri Kaminuza ya Nairobi ku wa 11 Gicurasi 2026 /Ifoto: AP


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...