Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu muri Kenya Kipchumba Murkomen yavuze ko imirambo yajyanwe ku kibuga cy'indege gito kiri hafi aho, nyuma y'inkangu yabaye mu karere ka Marakwet East ku wa Gatanu nijoro.
Mu butumwa yatangaje ku rubuga rwa X, yavuze ko abantu barenga 30 bataramenyekana aho baherereye nyuma y'uko imiryango yabo itangaje ko baburiwe irengero, mu gihe abantu 25 bakomeretse cyane bo batwawe n'indege bakajyanwa guhabwa ubundi buvuzi.
Umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, urimo gufasha mu guhuza ibikorwa by'ubutabazi, wavuze ko twinshi mu duce twibasiwe n'iyo nkangu tutarashobora kugerwamo mu nzira yo ku butaka kubera ibyondo byinshi hamwe n'imyuzure imara akanya gato nyuma y'imvura nyinshi (flash floods).
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, leta ya Kenya yabaye ihagaritse ibikorwa byo gushakisha no gutabara ariko ivuga ko ibisubukura ku cyumweru.
Minisitiri Murkomen yagize ati: "Imyiteguro yo gutanga ibindi biribwa n'ibindi bikoresho by'ubutabazi bitari ibiribwa ku bagizweho ingaruka [n'inkangu] irimo kuba."
Kenya iri mu gihe cya kabiri cy'imvura, aho ubusanzwe kiba kigizwe ibyumweru bicye by'imvura, ugereranyije n'igihe cy'imvura nyinshi cyane kandi imara igihe kirekire kurushaho, cyo guhera hagati muri Werurwe (3) kugeza muri Gicurasi (5).
