Iyi mpanuka yabereye mu ntara ya Samburu, hafi y’umusozi wa Mount Ololokwe, ahazwi cyane kubera ubukerarugendo bwo kureba inyamaswa n’imisozi.
Kajugujugu yo mu bwoko bwa Eurocopter EC130 B4, ikoreshwa na Lady Lori Helicopters, yari mu rugendo rwa safari rwateguwe n’ikigo cy’ubukerarugendo &Beyond.
Iyi kajugujugu yari ivuye muri Loisaba Conservancy yerekeza mu gace ka Ewaso Nyiro.
Ubuyobozi bwa Kenya bwatangaje ko impanuka yabaye ahagana saa 09:13 zo muri Kenya. Iyo kajugujugu yakoreye impanuka ahantu h'imisozi n’amashyamba, umuriro uakaba wibasiye ibisigazwa byayo, bituma ibikorwa byo gutabara no kuhagera bigorana.
Kugeza ubu impamvu y’iyi mpanuka ntiramenyekana, kandi iperereza riracyakomeje.
Inkuru dukesha ikinyamakuru BBC News ivuga ko, mu bapfuye harimo Michele Sensi-Contugi, wari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutasi muri Ecuador.
Yari afite imyaka 44, aho yari yaratangiye kuyobora iki kigo muri 2024. Urupfu rwe rwababaje cyane ubuyobozi bwa Ecuador, bwamwifurije kuruhukira mu mahoro kandi bunagaragaza agahinda katewe n’uru rupfu.
Ikindi ni uko, umugore we, Stephany Hollihan, na we yapfiriye muri iyo mpanuka.
Abandi bapfuye barimo José Alberto Suárez, umuyobozi ukomeye muri Telemundo wigeze kuyobora sitasiyo za Telemundo 31, Telemundo 49 na Telemundo Fort Myers-Naples muri Leta ya Florida.
NBCUniversal yamwibutse nk’umuyobozi w’icyubahiro kandi wari ufite uburambe burenga imyaka 25 mu itangazamakuru.
Undi muntu wamenyekanye wapfiriye muri iyi mpanuka ni Roger Edward Duarte, umucuruzi wo muri Miami wari uzwi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibiribwa n’amarestora.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ko hari Abanyamerika batanu muri abo bapfuye. Ambasade y’Amerika muri Kenya iri gukorana n’abayobozi baho mu gutanga ubufasha ku miryango y’abapfuye.
Samburu ni hamwe mu duce two muri Kenya tuzwiho ubukerarugendo bwo mu byanya by’inyamaswa, hakaba hari private wildlife conservancies nyinshi.
Kajugujugu zikoreshwa mu gutwara ba mukerarugendo zibaha amahirwe yo kubona ahantu nyaburanga n’ibinyabuzima bari hejuru.
Iyi mpanuka yongeye kuzamura impungenge ku mpanuka za kajugujugu muri Kenya, kuko mu mezi ya vuba hari izindi mpanuka zahitanye abantu, harimo n’izangije ubuzima, n’ibikorwa by’abantu mu duce dutandukanye tw’igihugu.
Kugeza ubu, inzego za Kenya zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi kajugujugu kugwa. Nta makuru yemeza ko impanuka yatewe n’ikibazo runaka cy’ikoranabuhanga, ikirere cyangwa ikosa ry’umupilote. Ibyo byose biracyasuzumwa n’abashinzwe iperereza kuri iyi mpanuka.

Impanuka ya Kajugujugu yahitanye barindwi barimo umuyobozi w’ubutasi bwa Ecuador, umugore we, n’Abanyamerika batanu
