Nk’uko bitangazwa na Communications Authority of Kenya (CA),
ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga byarazamutse bigera kuri miliyari 2.5 mu mezi atatu gusa,
bivuye kuri miliyoni 840.9 byari byaragaragaye mu gihembwe cyari cyabanjirije iki.
Iri zamuka ryateye
impungenge, rishingiye ku kudakumira neza ibitero mu nzego z’ingenzi zirimo
urwego rw’imari, itumanaho n’ibikorwa bya leta. Ubuyobozi bwa CA buvuga ko iri
zamuka ryatewe n’abagizi ba nabi bagenda barushaho kwihugura, ndetse
n’ikoreshwa rikabije ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gutegura ibitero.
Ibibazo
byagaragaye n’ingamba zafashwe
Mu gusubiza iki kibazo,
CA yatanze inama n’impanuro ku bijyanye n’umutekano wo kuri murandasi zigera
kuri miliyoni 13.2, izamuka rya
14.2% ugereranyije n’izari zatanzwe mu gihembwe cyabanje.
Ibyibasiwe cyane ni
intege nke za sisitemu (system vulnerabilities), byazamutse ku gipimo cya
228.3%, biva kuri miliyoni 752.4 bigera kuri miliyari 2.47. Izi ntege nke
zirimo porogaramu zitavuguruye, amagambo-banga adakomeye, uburyo bwa 'encryption' bwashaje n’imiyoboro itarinzwe neza. Ibyo byose byorohereza
abagizi ba nabi kwinjira mu makuru y’abantu n’ibigo.
Ibitero bigamije kwinjira
mu mbuga za murandasi (web application
attacks) na byo byazamutse ku gipimo cya 11.8%, bigera kuri miliyoni
5.08. Ibi bitero bikunze gukorwa hagamijwe kwiba amakuru, kubangamira serivisi
cyangwa kwinjira mu buryo butemewe.
Ibyaha
bimwe na bimwe byaragabanutse
Nubwo hari ibyaha
byazamutse cyane, raporo ya CA yagaragaje ko hari n’ubundi bwoko bw’ibyaha
bwagabanutse:
- DDoS
attacks (Distributed Denial of Service): byagabanutseho 76%
- Ibitero
kuri porogaramu za telefoni (Mobile App Attacks):
byagabanutseho 51%
- Malware
(virusi za mudasobwa): byagabanutseho 28%
- Brute force
attacks: byagabanutseho 3%
AI
iri gutiza umurindi ibyaha byo kuri murandasi
Nk’uko ubushakashatsi bwa
World Economic Forum (WEF)
bubigaragaza, ubu ibitero bya cybercrime bifata munsi y’iminsi ine gusa kugira
ngo bikorwe, ugereranyije n’iminsi 60 byafataga mu 2019.
Ibi byose bishingira ku
ikoreshwa rya AI mu kwandika no gukora virusi nshya (malware), n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
WEF ivuga ko hari
ubwiyongere bw’abagizi ba nabi bakoresha porogaramu nka ChatGPT kwandika kode y’ibitero, ku buryo n’abatari inararibonye
bashobora gukora virusi ikomeye.
Bati:
“AI iri gufasha abagizi ba nabi gukora
ibitero byinshi kandi byihuse. Ubu ikoranabuhanga ririmo kwifashishwa kugira
ngo bamenye uburyo bwo kwinjira mu bikoresho bya buri munsi abantu bifashisha,
birimo telefoni, mudasobwa na tablets.”
Inama
zatanzwe
Raporo isaba ibihugu
gukaza ingamba z’umutekano wo kuri murandasi hifashishijwe uburyo bugezweho,
burimo kugenzura neza porogaramu, guhindura amagambo-banga (passwords),
kuvugurura sisitemu kenshi, no gutoza abakozi b’ibigo uburyo bwo kurinda
ibikoresho byabo.