Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, ihurirana n’igihagararo rusange cy’abatwara abantu n’ibintu mu gihugu hose, aho abaturage benshi basohotse mu mihanda bashyigikira icyo gikorwa cyo kwamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Kipchumba Murkomen, yavuze ko abantu nibura 348 bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’imvururu zabaye muri iyo myigaragambyo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyanyuze kuri televiziyo, yavuze ati: “Twabuze Abanyakenya bane muri uru rugomo rwabaye uyu munsi, ndetse abantu barenga 30 barakomereka.”
Mu Murwa Mukuru Nairobi, ibikorwa byinshi byarahagaze nyuma y’uko polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga bari bafunze imihanda minini bakoresheje amapine yaka umuriro ndetse batera amabuye.
Iyi myigaragambyo yageze no mu yindi mijyi ikomeye irimo Mombasa, aho abaturage benshi basanzwe bishingikiriza kuri transport rusange. Mu mijyi myinshi, abaturage byabaye ngombwa ko bakora urugendo rurerure n’amaguru bajya ku kazi cyangwa ku mashuri.
Amashyirahamwe y’abakora ubwikorezi arasaba Leta ya Kenya guhita isubiraho icyemezo cyo kongera ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Mu cyumweru gishize, Kenya yazamuye ibiciro bya lisansi ku kigero cya 23.5%, nyuma y’indi nyongera ya 24.2% yari yabaye mu kwezi gushize.
Iri zamuka ry’ibiciro ryahise rituma n’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze bizamuka cyane, ibintu bikomeje kuremerera abaturage benshi basanzwe bafite ubukungu buke.
Minisiteri y’Ingufu na Peteroli muri Kenya yavuze ko izamuka ry’ibiciro ryatewe n’ihungabana rikomeje kuba ku isoko mpuzamahanga rya peteroli kubera intambara iri hagati ya Iran n’ibindi bihugu.
Kenya iri mu bihugu byinshi bya Afurika bishingira cyane ku gutumiza peteroli mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Gufungwa cyangwa guhungabanywa kw’inzira ya Hormuz Strait, inyuramo igice kinini cya peteroli y’Isi, byagize ingaruka zikomeye ku gihugu.
Nubwo Leta ivuga ko ibice byinshi by’igihugu bikiri mu mutekano, Minisitiri Murkomen yavuze ko hari “abagizi ba nabi” binjiriye muri iyo myigaragambyo bagamije kwangiza ibikorwa bya Leta n’iby’abaturage.
Yanavuze ko bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bari gukoresha iyo myigaragambyo mu nyungu za politiki.
Ku rundi ruhande, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta, Rigathi Gachagua, yashinje Perezida William Ruton’abo bakorana mu bucuruzi gukoresha nabi ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo bongere inyungu zabo.
Yavuze ko abaturage benshi babayeho umunsi ku munsi badashobora kwihanganira izamuka rikabije ry’ibiciro rya buri kwezi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nayo yanenze uburyo polisi yitwaye muri iyi myigaragambyo. Vocal Africa yavuze ko yamaganye ikoreshwa ry’imbaraga zica abaturage.
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti: “Turamagana twivuye inyuma ikoreshwa ry’imbaraga zica abaturage ryatumye abantu bane bahasiga ubuzima muri iyi myigaragambyo yamagana ibiciro bya peteroli.”
Mu myaka yashize, Kenya yakunze kurangwa n’imyigaragambyo ikomeye. Mu 2024, abantu benshi bishwe nyuma y’uko polisi yarashe abaturage bigaragambyaga bamagana izamuka ry’imisoro, ruswa no gukoresha nabi ubutegetsi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko nibura abantu 60 bishwe muri iyo myigaragambyo yo muri Kamena 2024.
