Nubwo benshi bashimye icyo gitekerezo, hari impungenge ku buryo kizashyirwa mu bikorwa mu gihe za kaminuza zisanzwe zifite ibibazo bikomeye by'ubukungu.
Mu ijambo yavugiye muri State House ku wa 21 Nyakanga 2026, Perezida William Ruto yatangaje ko buri munyeshuri uzatsinda ibizamini bya Leta agahabwa umwanya muri kaminuza cyangwa ishuri rikuru rya TVET azahabwa inkunga yuzuye ya Leta kugira ngo yige.
Yavuze ko gahunda nshya izasimbura uburyo bwari busanzwe bushingiye ku bushobozi bw'imiryango (Student-Centred Funding Model), asobanura ko uburyo bwabanje butashoboye gukemura ibibazo by'ibigo by'amashuri makuru ndetse n'abanyeshuri.
Perezida yasabye Inteko Ishinga Amategeko kwihutisha ivugururwa ry'amategeko agenga Higher Education Loans Board (HELB) kugira ngo gahunda nshya itangire gushyirwa mu bikorwa ku banyeshuri bazinjira muri Nzeri 2026.
Ariko nyuma y'iri tangazo, impaka zahise zitangira.
Abasesenguzi mu burezi n'abanyapolitiki batandukanye bavuga ko nubwo guha buri munyeshuri amahirwe angana ari igitekerezo cyiza, hakenewe gusobanurwa neza aho amafaranga azava kugira ngo gahunda irambe.
Uwahoze ayobora Law Society of Kenya (LSK), Faith Odhiambo, yavuze ko abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya uko iyi gahunda izaterwa inkunga, cyane cyane mu gihe za kaminuza za Leta zimaze igihe zifite imyenda myinshi n'ibibazo byo kubona amafaranga ahagije yo gukomeza ibikorwa byazo.
Ibinyamakuru byo muri Kenya na byo byagaragaje ko hakiri urujijo ku mategeko azashingirwaho. Hari aho Perezida yavuze ko gahunda izashingira ku ivugururwa rya HELB, mu gihe Minisiteri y'Uburezi yo yavuze ko hazifashishwa undi mushinga w'itegeko ugamije kuvugurura uburyo bwo gushyira abanyeshuri mu mashuri no kubatera inkunga.
Hari kandi impungenge zishingiye ku mibare y'ingengo y'imari. Raporo zitandukanye zigaragaza ko amafaranga yagenewe HELB n'ibigo by'amashuri makuru akiri munsi y'ayo akenewe kugira ngo abanyeshuri bose bahabwe inkunga, ibintu bituma bamwe bibaza niba Leta izabasha gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije.
Nubwo gahunda ya Perezida William Ruto ishobora gufasha abanyeshuri benshi kubona amahirwe yo kwiga muri kaminuza no muri TVET batikanga ikibazo cy'amafaranga, inzobere zivuga ko intsinzi yayo izaterwa n'uburyo izaterwa inkunga ndetse n'amategeko azayishyigikira.
Mu gihe abaturage bategereje ko Inteko Ishinga Amategeko ifata icyemezo, impaka ku buryo bwo gutera inkunga amashuri makuru muri Kenya zirakomeje.
Sources:Educationnews, kenyans/africanation