Muri Kenya, abaturage bakomeje guhura n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngano ndetse n’ibindi biribwa biterwa ahanini n’ihungabana ry’isoko mpuzamahanga ry’ibiribwa.
Mbere y’iyi ntambara, Ukraine n’u Burusiya byari mu bihugu bikomeye byoherezaga ingano n’ifumbire ku masoko mpuzamahanga. Icyakora, kuva intambara yatangira mu 2022, ibikorwa byo gutwara ibicuruzwa binyuze ku byambu byo muri Ukraine byakomeje guhura n’ibibazo, bigabanya umusaruro ugera ku masoko mpuzamahanga.
Nubwo Kenya yakomeje gushaka ahandi ikura ingano, igihugu kiracyashingira cyane ku bicuruzwa bituruka mu Burusiya.
Nk’uko tubikesha Nation Africa, mu gihembwe cy’umwaka 2025/26 w’ubuhinzi, biteganyijwe ko Kenya izatumiza toni miliyoni 1.4 z’ingano ziturutse mu Burusiya, bingana n’izamuka rya 10% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Abasesenguzi bavuga ko ihungabana ry’isoko ry’ibikomoka ku buhinzi ryatewe n’intambara ryatumye ibiciro by’ibiribwa bikomeza kuzamuka. Ibi bikiyongera ku bibazo by’ikirere, umusaruro muke w’imbere mu gihugu ndetse n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi, byose bikagira uruhare mu gutuma ubuzima burushaho guhenda ku baturage.
Mu mezi ya mbere yo mu mwaka wa 2026, amafaranga Kenya yakoresheje itumiza ibiribwa n’ibinyobwa yageze kuri miliyari 81.6 z’amashilingi ya Kenya, yiyongereyeho 40.9% ugereranyije n’igihe nk’icyi mu mwaka ushize.
Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko ibi bigaragaza uburyo igihugu gikomeje kwishingikiriza ku biribwa bituruka hanze kugira ngo kibashe guhaza isoko ryacyo. Nubwo hari ibiganiro by’amahoro bikomeje gukorwa n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine iracyakomeje.
Kugeza ubu, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugira ingaruka ku byambu no ku bikorwa byo kohereza ibikomoka ku buhinzi ku masoko yo hanze, ibintu bishobora gukomeza gushyira igitutu ku biciro by’ibiribwa mu bihugu byinshi by’Afurika harimo na Kenya.
Ku baturage ba Kenya, intambara yabereye kure y’imipaka yabo yakomeje kugira ingaruka zigaragara ku buzima bwa buri munsi, aho ibiciro by’umugati, ifarini n’ibindi biribwa bikomoka ku ngano bikomeje guhindagurika bitewe n’ibibera ku isoko mpuzamahanga.
