Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko kugeza igihe yatangarizaga ayo makuru abantu 355 ari bo bari bamaze gufatwa, ariko agaragaza ko uwo mubare ushobora kwiyongera bitewe n’uko iperereza rikomeje gukorwa.
Nk'uko byatangajwe na BBC, yavuze ko abatawe muri yombi bazagezwa imbere y’ubutabera bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo ubujura bwifashishije urugomo, kwangiza ibikorwa remezo n’indi mitungo, kubangamira urujya n’uruza hafungwa imihanda, ndetse no kugerageza kwiba.
N'ubwo hari abafashwe, Murkomen yavuze ko muri rusange umutekano wagenze neza mu bice byinshi by’igihugu, ashimira Abanyakenya ku bwo kwitwara neza no gukomeza ibikorwa byabo bya buri munsi mu mahoro.
Yagize ati: "Ndashaka gushimira Abanyakenya bose kubera ko bakurikije ubusabe bwa Leta bwo kubungabunga amahoro no gukomeza imirimo yabo ya buri munsi."
Minisitiri kandi yatangaje ko Umuyobozi wungirije w’agace ka Kariti ko mu Karere ka Murang'a, Anthony Kadungu, yakomeretse nyuma yo guterwa n’itsinda ry’abantu ryageragezaga gufunga umuhanda muri ako gace.
Yanashimiye inzego z’umutekano ku buryo zakoranye ubunyamwuga mu gucunga umutekano kuri uyu munsi wari witezweho imyigaragambyo, avuga ko zakoze akazi kazo mu ituze kandi zigakemura ibibazo byagiye bivuka mu buryo butunguranye.
Imyigaragambyo yo kuri uyu wa Kane yari igamije kwibuka imyaka ibiri ishize urubyiruko rwo muri Kenya, rw'aba Gen-Z, rutangiye imyigaragambyo ikomeye yamagana politiki ya Leta n’imisoro mishya.
Iyo myigaragambyo yasize amateka akomeye muri Kenya, kuko yitabiriwe n’imbaga y’abaturage ndetse bamwe bahasiga ubuzima, bituma iba imwe mu myigaragambyo ikomeye igihugu cyagize.
