Ni
ibintu yavuze ko byamukoze ku mutima, kugeza ubwo yemeye ko atari azi ko
ibihangano bye byari byaramaze kugera muri aka karere ku rwego nk'urwo.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda nyuma yo kuva ku rubyiniro mu ijoro ryo ku wa
Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga 2026, Kenny Sol yavuze ko yakiriwe mu buryo bwamurenze,
bimuhamiriza ko umuziki nyarwanda umaze kugera kure kurusha uko bamwe
babitekereza.
Ati:
"Mwari mwararenganye cyane. Natunguwe n'uburyo indirimbo 'Phenomena'
yagiyemo abantu bakayibyina. Ntabwo nari nziko yageze hano hantu. Ahubwo
binyibukije ko ngomba no gushyiramo izindi ndirimbo, kuko nsanze abantu
bazizi."
Uyu
muhanzi yavuze ko kuba abaturage b'i Karongi bararirimbye indirimbo zirimo
Phenomena na Hajye Gushya kuva zitangiye kugeza zirangiye, byamweretse ko
ibikorwa by'abanyamakuru n'abandi bafatanyabikorwa mu kwamamaza umuziki
nyarwanda bifite uruhare rukomeye mu kugeza ibihangano ku Banyarwanda bose.
Yagize
ati: "Ndashimira cyane itangazamakuru ndetse n'abandi badufasha kugeza
hirya no hino ibihangano byacu. Kuko nkiri hano, ntabwo nari nziko i Karongi
bazi indirimbo nka 'Hajye Gushya' na 'Phenomena'."
Kuri
Kenny Sol, uko yakiriwe ntabwo byari iby'ibyishimo bye gusa, ahubwo byari
n'ikimenyetso cy'uko Karongi ifite abakunzi ba muzika benshi bakwiye gukomeza
guhabwa amahirwe yo kwakira ibitaramo bikomeye.
Ni
yo mpamvu yahise asaba ubuyobozi bw'akarere ndetse n'abategura ibitaramo
gukomeza kuzirikana aka karere mu bikorwa nk'ibi.
Ati:
"Njyewe nasaba n'ubuyobozi ko bwazajya bugarura ibitaramo hano cyane, kuko
mubonye ko abaturage bishimye ku rwego rwo hejuru."
Igitaramo
cya Karongi cyabaye amateka kuko ari bwo bwa mbere MTN Iwacu Muzika Festival
yari igeze muri aka karere kuva yatangira gutegurwa.
Abaturage
bo muri Karongi n'uturere tuyegereye bari bitabiriye ari benshi, buzuza ikibuga
cya Rubengera kare mbere y'uko abahanzi batangira kuririmba.
Ku
rubyiniro hataramiye abahanzi barimo Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina,
Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali, hiyongeraho Bruce Melodie
nk'umuhanzi w'umushyitsi, bose basusurutsa ibihumbi by'abafana mu gitaramo
cyateguwe na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda.
Ku
ruhande rwa Kenny Sol, igitaramo cya Karongi cyamusigiye isomo rikomeye: ko
umuziki utagera mu mijyi minini gusa, ahubwo ko ibihangano byiza bigera aho
bitatekerezwa.
Ni yo mpamvu yavuye i Karongi afite icyizere gishya, ndetse n'icyifuzo cyo kongera kuhataramira, mu gihe abaturage bo bahavuye bifuza ko aka karere gakomeza kuba ku rutonde rw'ahabera ibitaramo bikomeye by'umuziki mu Rwanda.





KANDA HANO UREBE KENNY SOL AVUGA UKO YAKIRIWE I KARONGI
KANDA HANO UREBE UKO KENNY SOL YITWAYE KU RUBYINIRO
