Mu minsi yashize havuzwe ko Kenny Sol atari kubona umwanya wo gukora ibihangano bye nk'uko abyifuza. Bamwe bavuze ko yifuza kudakomeza gukorera muri 1:55AM.
Nubwo ariko aya makuru yakomeje kuvugwa gutya, uyu muhanzi yagiye yumvikana avuga ko atariyo. Mu byavugwaga harimo ko uyu muhanzi yaba yarabonye abandi bantu bamufasha.
Byanavuzwe ko atarimo kubona uko akora ibikorwa by'umuziki mu buryo
abyifuzamo, mbega ko nta gishya yungukiye mu mikoranire mishya n’iyi nzu.
Nyamara nubwo bimeze gutyo umuntu yavuga ko
indirimbo ‘No One’ yamaze gushyira hanze yerekanye ishusho itandukanye.
Mbere yuko iyi ndirimbo ijya hanze, imbuga nkoranyambaga za 1:55AM zabanje gutigita. Bidatinze, hasohotse amashusho yamamaza iyi ndirimbo, arimo Judy, Tessy na Reagan Rugaju.
Aya mashusho nayo yanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nzu itunganya umuziki ikareberera inyungu z’aba bahanzi.
Umukire wa 1:55AM na we yongeye gushimangira ko akiri
kumwe na Kenny Sol, uwo nta wundi ni Coach Gael.
Yifashishije amashusho mato y’iyi ndirimbo, yamusingije agaragaza ko uyu muhanzi w'impano ikomeye agiye gukora amateka mu muziki nyarwanda akawugeza i Mahanga.
Coach Gael yagize ati: "Birahagije
iki ni cyo gihe ngo umuziki nyarwanda ugere n’ibwotamasimbi."
Coach Gael na Bruce Melodie bakoresheje imvugo imwe barata amashimwe Kenny na Dj Neptunez ku mushinga bashyize hanze. Element na we watunganijwe iyi ndirimbo yayisangije abamukurikira.
Kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, Ross Kana ni we wari
waryumeho mu bagize 1:55AM batigeze bavuga kuri iyi ndirimbo.
Ibi biragaragaza ko nta kirahinduka Kenny Sol
agihagaze bwuma muri 1:55AM.
Imikoranire
ya Kenny Sol na DJ Neptunez
Kenny Sol na DJ Neptunez bahuriye mu ndirimbo ‘No One’
nyuma y’igihe baziranye.
Muri Kamena 2022, DJ Neptunez yagaragarije urukundo Kenny Sol ubwo bahuriraga mu gitaramo cya Chop Life cyabereye muri BK Arena. Icyo gihe byakoze ku mutima Kenny Sol.
Kwinjira
muri 1:55AM kwa Kenny Sol
Muri Gashyantare 2024 ni bwo hasohotse inkuru zerekeza Kenny Sol muri 1:55AM. Yaje kuyinjiramo byeruye mu mpera za Gashyantare ishyira intangiriro za Werurwe 2024.
Mu bihe bitandukanye Kenny Sol yakoranye n’abandi uhereye mu itsinda yabayemo rya Yemba Voice. Yanyuze kandi mu nzu ireberera inyungu z’abahanzi, "Igitangaza" ya Bruce Melodie wagize uruhare mu kumenyekana k’uyu muhanzi.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'NO ONE' YA KENNY SOL NA DJ NEPTUNEZ
Kenny Sol ari mu bahanzi bamaze gushinga imizi akanaba umwe mu babarizwa muri 1:55AM