Iyi album nshya ya Big Fizzo igizwe
n’indirimbo 14, aho Kenny Sol ari umwe mu bahanzi batanu bo mu bihugu
bitandukanye bagaragaraho.
Uyu munyarwanda azagaragara mu
ndirimbo yitwa Let Me Know, bikaba ari ubundi bufatanye bw’abahanzi bakomeye bo
mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Big Fizzo, amazina ye nyakuri akaba
ari Mugani Désiré, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki w’u
Burundi no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umuririmbyi, umwanditsi
w’indirimbo, ‘Producer’ ndetse n’umubyinnyi wagize uruhare rukomeye mu kuzamura
no gukundisha abantu injyana ya ‘Buja Fleva’.
Mu myaka isaga 20 amaze mu muziki,
Big Fizzo yagiye agaragaza ubudasa mu njyana zitandukanye zirimo Afrobeat,
Dancehall na R&B, bituma aba umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki
w’u Burundi.
Izina rye ryamenyekanye cyane no mu
Rwanda ndetse no mu karere nyuma y’indirimbo ‘Indoro’ yakoranye n’abahanzi
nyarwanda Charly na Nina mu 2015. Iyo ndirimbo yabaye imwe mu zamufashije
kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Mu 2017, Big Fizzo yashyize hanze
album Fizzology yari igizwe n’indirimbo 23. Uyu mushinga w’indirimbo
wamuhesheje icyubahiro mu gihugu, aho yahawe ishimwe n’Umukuru w’Igihugu cy’u
Burundi kubera uruhare rwe mu guteza imbere umuziki.
Big Fizzo kandi yashinze inzu
ifasha abahanzi, agamije gutanga amahirwe ku mpano nshya, kuzitoza no kuzifasha
kubaka umwuga w’umuziki.
Ni umwe mu bahanzi bakomeje kugira
uruhare mu guhuza umuziki w’u Burundi n’uw’ibindi bihugu byo muri Afurika
y’Iburasirazuba.
Album ye nshya S.O.A: Son Of
Alkebulan ni undi mushinga ukomeye agarukana nyuma y’igihe amaze akora ibikorwa
bitandukanye birimo indirimbo nka Superman. Muri uyu mushinga, yahisemo
gukorana n’abahanzi batanu, barimo Kenny Sol wo mu Rwanda.
Kenny Sol, amazina ye nyakuri akaba
ari Norbert Rusanganwa, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagezweho cyane muri iki
gihe, by’umwihariko mu njyana za Afrobeat na R&B.
Ni umuhanzi wize ibijyanye
n’umuziki ku Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo, akaba yaragiye arangwa n’ijwi
ryihariye ndetse n’indirimbo ziganjemo injyana zibyinisha.
Yatangiye urugendo rwe mu muziki
akorana n’amatsinda n’abanyamuziki batandukanye, mbere yo gukorana n’inzu ya
Igitangaza Music ya Bruce Melodie.
Nyuma yaje gukorana na 1:55AM Ltd
yari iyobowe na Coach Gael, aho impande zombi zatandukanye mu buryo
bw’amasezerano muri Kamena 2025.
Kuva icyo gihe, Kenny Sol yakomeje
gushyira imbere ibikorwa bye by’umuziki, akorana n’itsinda rye rya kera mu
gutegura no guteza imbere imishinga ye.
Mu ndirimbo zamufashije kubaka
izina harimo Joli, Say My Name, Umurego, Forget na Haso, ndetse n’izindi
ndirimbo nshya yakomeje gushyira hanze.
Kuba Big Fizzo yaramuhisemo mu
bahanzi bazagaragara kuri album ye nshya ni ikimenyetso cy’uko umuziki wa Kenny
Sol ukomeje kurenga imbibi z’u Rwanda, ukagera ku isoko ry’akarere.
Ku ruhande rwa Big Fizzo, gukorana
na Kenny Sol bishobora kongera ubusabane bw’abahanzi bo mu Rwanda n’u Burundi,
ibihugu bisanzwe bifitanye amateka akomeye mu muziki no mu mibanire y’abahanzi.
Kuri Kenny Sol na Big Fizzo, Let Me
Know ishobora kuba intangiriro y’indi mikoranire hagati y’abahanzi bombi, mu
gihe umuziki wo mu karere ukomeje kurushaho kwagura isoko no guhuza impano
z’ibihugu bitandukanye.
Album S.O.A: Son Of Alkebulan izaba igizwe n’indirimbo 14, ikazagaragaramo abahanzi batanu batandukanye, barimo Kenny Sol wo mu Rwanda, mu gihe abafana b’umuziki bategereje kumva uko uyu mushinga mushya wa Big Fizzo uzaba umeze.

Kenny Sol yatangajwe mu bahanzi batanu bari kuri Album ya Big Fizzo

Big Fizzo agaragaza ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe, kuko igiye kujya hanze nyuma y’imyaka 20 ishize ari mu muziki

Album ya Big Fizzo yari amaze igihe
kinini ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange
