Umunyarwandakazi
utuye muri Canada akaba n’umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda no hanze
yarwo, Nattyva yashyize hanze amashusho y’indirimbo “I Do” yari amaze iminsi ateguje
abafana be.
Iyi
ndirimbo yayikoranye n’umuhanzi Kenny K Shot nawe uri mu bakunzwe cyane
by'umwihariko mu rubyiruko, bakaba barayikorewe na Stamina Oye mu buryo bw’amajwi
mu gihe amashusho yakozwe na Serge Girishya.
Nyuma
yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Nattyva yambwiye InyaRwanda ko yahisemo
gukorana na Kenny K Shot kuko ari umunyempano cyane ndetse asabana bityo akaba
yarabonye ko bashyize hamwe bakora ibidasanzwe kandi bikagera kure.
Ati: “Kenny K Shot ni umwe mu bahanzi bafite impano idasanzwe kandi bafite vibe
yihariye. Nubwo mba muri Canada, nkomeza gukurikiranira hafi umuziki wo mu
Rwanda. Numvise uburyo aririmba buhura neza n’icyo nifuzaga gushyira ku
ndirimbo I Do, numva twatanga ubutumwa bwiza kandi budasanzwe. Ni umuhanzi
w’umwimerere kandi byari bikwiye ko dukorana.”
Yavuze
ko iyi ndirimbo bakoranye yamutwaye imbaraga nyinshi cyane bigendanye n’aho
yari ari ndetse n’abantu bakoranye kuri uyu mushinga w’indirimbo kuko byasabaga
ko bakoresha uburyo bwa murandasi kugira ngo byose bikorwe kandi neza.
Ati: “Iyi ndirimbo yantwaye imbaraga nyinshi cyane, kuko nakoreye kure (Muri Canada).
Byasabye guhuza ibitekerezo, gufata amajwi, no gukorana n’abo mu Rwanda kuri
murandasi. Ariko iyo ukora ibintu ubikunze, nta na kimwe kikugora cyane.
Nashakaga ko iba indirimbo ifite umwimerere wo hejuru.”
Avuga
ko imbaraga yakoresheje muri iyi ndirimbo zitaba iz’ubusa ahubwo ikaba yagera kure
hashoboka ku rwego mpuzamahanga cyane ko byose bisabwa ngo indirimbo igere ku
ruhando mpuzamahanga ibyujuje.
Ati: “Ntabwo ngomba gutekereza ku Rwanda gusa, ahubwo no ku banyarwanda bari hanze
ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki muri rusange. Ndifuza ko iba imwe mu ndirimbo
zikundwa cyane kandi zigakora ku mitima y’abantu benshi.”
Uretse
iyi ndirimbo nziza cyane yarimo akoraho, avuga ko afite gahunda yo kuza mu Rwanda
agahura n’abakunzi b’ibihangano bye, bagasabana bakishimana.
Ati: “Mfite gahunda yo kuza mu Rwanda vuba tugahura n’abafana banjye. Hari ibitaramo
biri gutegurwa, kandi ndizera ko tuzabimenyesha abafana mu gihe cya vuba.
Nishimiye cyane uburyo banshyigikira mu bikorwa byange byose.”
Uretse iyi ndirimbo na Kenny K Shot, Nattyva yemeje ko hari indi mishinga myinshi ari gutegurana n’abayarwanda yaba abahanzi cyangwa se abandi bakora mu bisata by’umuhanzi nk’abatunganya amajwi n’amashusho.

Nattyva yashyize hanze indirimbo nshya yise "I Do" yakoranye na Kenny K Shot
Reba amashusho y'indirimbo "I Do" ya Nattyva na Kenny K Shot
