Kendrick Lamar yakuyeho agahigo ka Jay-z mu bihembo bya Grammy Awards

Imyidagaduro - 02/02/2026 6:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Kendrick Lamar yakuyeho agahigo ka Jay-z mu bihembo bya Grammy Awards

Mu bihembo bya Grammy Awards 2026, umuraperi Kendrick Lamar yanditse amateka mashya, aba umuhanzi wa Hip-hop wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi bose mu mateka ya Grammy, aho yarushije Jay-Z wari ufite aka gahigo.

Kendrick Lamar wegukanye igihembo cya Best Rap Album abikesha album ye GNX, yahise agera ku bihembo 27 bya Grammy, ahita asiga Jay-Z wari ufite 25.

Ibi byatumye Lamar aba umuraperi wa mbere mu mateka ya Grammy wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi

Mu ijambo yavuze amaze kwakira kimwe mu bihembo bye, Kendrick Lamar yagize ati: “Hip-hop izahora ihari. Tuzakomeza kuba hano, twambaye neza, turi kumwe n’abacu, kandi turi kumwe n’umuco wacu.”

Uyu muraperi kandi yatwaye ibihembo bitanu muri uyu muhango, birimo Record of the Year abikesha indirimbo Luther yakoranye na SZA, ibihembo bya Best Rap Song na Best Rap Album. Lamar yahise yuzuza ibihembo 27 bya Grammy, nyuma yo gutwara n’ibindi bitanu mu mwaka ushize.

Uyu muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, waranzwe n’abahanzi benshi bagaragaje ibitekerezo byabo ku bibazo by’imibereho ya muntu, cyane cyane ku bijyanye n’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Billie Eilish, wegukanye igihembo cya Song of the Year abikesha indirimbo Wildflower, yavuze ko “nta muntu utemerewe kuba ku butaka bwiwe”, asaba abantu gukomeza kuvuga no kwamagana akarengane.

Igihembo cya Best New Artist cyegukanywe na Olivia Dean, wavuze ko ari umwuzukuru w’umwimukira, ashimangira ko ubutwari bw’abantu bimukiye mu bindi bihugu bukwiye guhabwa agaciro.

Ku ruhande rwa SZA, yavuze ko abantu badakwiye gucika intege, ashimangira ko abantu bakeneranye kurusha uko bakeneye politiki.

Lady Gaga yatwaye ibihembo birimo Best Pop Vocal Album na Best Dance-Pop Recording, asaba abagore mu muziki kwigirira icyizere.

Mu ntsinzi yatunguye benshi, Lola Young yatsinze Lady Gaga, Justin Bieber na Sabrina Carpenter mu gihembo cya Best Pop Solo Performance.

Steven Spielberg yanditse amateka agera ku rwego rwa EGOT (Emmy, Grammy, Oscar na Tony) nyuma yo gutsindira igihembo cya Best Music Film abikesha filime-documentaire Music for John Williams.

Jelly Roll, Chris Stapleton na Tyler Childers begukanye ibihembo bikomeye mu njyana ya country.

Joni Mitchell nawe yatwaye Grammy ya 11 mu mateka ye. Album Chromakopia ya Tyler, the Creator yabaye iya mbere yegukanye igihembo gishya cya Best Album Cover.

Ijoro ryaranzwe kandi n’ibice by’icyubahiro byuzuyemo amarangamutima, aho Post Malone yahaye icyubahiro Ozzy Osbourne, naho Lauryn Hill yibuka D’Angelo na Roberta Flack, anongera guhura na Wyclef Jean ku rubyiniro.

Abahanzi barimo Justin Bieber, Sabrina Carpenter na Hayley Williams bari mu bahatanye ariko bataha nta gihembo begukanye.

Mu mwaka ushize, Beyoncé yari yegukanye igihembo cya Album of the Year ku nshuro ya mbere mu mateka ye.


Bad Bunny [Uri ibumoso] yakira igihembo cya Best Música Urbana Album mu bihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 68, byabereye muri Crypto.com Arena i Los Angeles, muri Leta ya California, ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026

 

Kendrick Lamar yanditse amateka mashya, aba umuhanzi wa Hip-hop wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi bose mu mateka ya Grammy, akuraho agahigo ka Jay-Z



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...