Kendrick
Lamar wegukanye igihembo cya Best Rap Album abikesha album ye GNX, yahise agera
ku bihembo 27 bya Grammy, ahita asiga Jay-Z wari ufite 25.
Ibi
byatumye Lamar aba umuraperi wa mbere mu mateka ya Grammy wegukanye ibihembo
byinshi kurusha abandi
Mu
ijambo yavuze amaze kwakira kimwe mu bihembo bye, Kendrick Lamar yagize ati:
“Hip-hop izahora ihari. Tuzakomeza kuba hano, twambaye neza, turi kumwe
n’abacu, kandi turi kumwe n’umuco wacu.”
Uyu
muraperi kandi yatwaye ibihembo bitanu muri uyu muhango, birimo Record of the
Year abikesha indirimbo Luther yakoranye na SZA, ibihembo bya Best Rap Song na
Best Rap Album. Lamar yahise yuzuza ibihembo 27 bya Grammy, nyuma yo gutwara
n’ibindi bitanu mu mwaka ushize.
Uyu
muhango wabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026,
waranzwe n’abahanzi benshi bagaragaje ibitekerezo byabo ku bibazo by’imibereho
ya muntu, cyane cyane ku bijyanye n’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika.
Billie
Eilish, wegukanye igihembo cya Song of the Year abikesha indirimbo Wildflower,
yavuze ko “nta muntu utemerewe kuba ku butaka bwiwe”, asaba abantu gukomeza
kuvuga no kwamagana akarengane.
Igihembo
cya Best New Artist cyegukanywe na Olivia Dean, wavuze ko ari umwuzukuru
w’umwimukira, ashimangira ko ubutwari bw’abantu bimukiye mu bindi bihugu
bukwiye guhabwa agaciro.
Ku
ruhande rwa SZA, yavuze ko abantu badakwiye gucika intege, ashimangira ko
abantu bakeneranye kurusha uko bakeneye politiki.
Lady
Gaga yatwaye ibihembo birimo Best Pop Vocal Album na Best Dance-Pop Recording,
asaba abagore mu muziki kwigirira icyizere.
Mu
ntsinzi yatunguye benshi, Lola Young yatsinze Lady Gaga, Justin Bieber na
Sabrina Carpenter mu gihembo cya Best Pop Solo Performance.
Steven
Spielberg yanditse amateka agera ku rwego rwa EGOT (Emmy, Grammy, Oscar na
Tony) nyuma yo gutsindira igihembo cya Best Music Film abikesha
filime-documentaire Music for John Williams.
Jelly
Roll, Chris Stapleton na Tyler Childers begukanye ibihembo bikomeye mu njyana
ya country.
Joni
Mitchell nawe yatwaye Grammy ya 11 mu mateka ye. Album Chromakopia ya Tyler,
the Creator yabaye iya mbere yegukanye igihembo gishya cya Best Album Cover.
Ijoro
ryaranzwe kandi n’ibice by’icyubahiro byuzuyemo amarangamutima, aho Post Malone
yahaye icyubahiro Ozzy Osbourne, naho Lauryn Hill yibuka D’Angelo na Roberta
Flack, anongera guhura na Wyclef Jean ku rubyiniro.
Abahanzi
barimo Justin Bieber, Sabrina Carpenter na Hayley Williams bari mu bahatanye
ariko bataha nta gihembo begukanye.
Mu mwaka ushize, Beyoncé yari yegukanye igihembo cya Album of the Year ku nshuro ya mbere mu mateka ye.

Bad
Bunny [Uri ibumoso] yakira igihembo cya Best Música Urbana Album mu bihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 68,
byabereye muri Crypto.com Arena i Los Angeles, muri Leta ya California, ku
Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026
Kendrick Lamar yanditse amateka mashya, aba umuhanzi wa Hip-hop wegukanye ibihembo byinshi kurusha abandi bose mu mateka ya Grammy, akuraho agahigo ka Jay-Z

