Kendrick Lamar na Billie Eilish mu bahanzi baryoheje impeshyi ya 2024

Imyidagaduro - 29/08/2024 9:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Kendrick Lamar na Billie Eilish mu bahanzi baryoheje impeshyi ya 2024

Hagaragajwe urutonde rw'abahanzi mpuzamahanga bagize indirimbo zaryoheje impeshyi ya 2024 iri kugana ku musozo. Aba barimo umuraperi Kendrick Lamar wabiciye mu ndirimbo 'Not Like Us', Billie Eilish wazamuye amarangamutima ya benshi mu ndirimbo yise 'Birds of a Feather'.

Urubuga rwa Spotify ruri mu za mbere ku Isi zumvirwaho umuziki n'abantu benshi, rwamaze kugaragaza abahanzi 5 baryoheje impeshyi ya 2024. Ni ukuvuga ko ari indirimbo 5 z'aba bahanzi zumwishwe n'abantu benshi, zacuranzwe cyane kuri  Radio zitandukanye  ndetse zagiye zifashishwa mu gususurutsa abantu mu bitaramo n'ahandi.

Spotify ivuga ko impeshyi ya 2024 yaranzwemo no kuba yarasaranganyije injyana zitandukanye mu gukundwa, mu gihe ubusanzwe wasanganga 'R&B' na 'Pop' arizo  zayihariye. Ubu ngo itandukaniro ni uko injyana zose zirimo 'Hip Hop', 'Country Music', 'Rocky n Roll' ziganje mu ndirimbo zakunzwe mu mpeshyi.

Dore abahanzi 5 bafite indirimbo zaryoheje impeshyi ya 2024 ku rwego mpuzamahanga:

1. Billie Eilish

Umwana ukiri muto cyane Billie Ellish w'imyaka 22 y'amavuko niwe wagize indirimbo yumvishwe n'abantu benshi. Iyi niyo yise 'Birds of a Feather' yiganjemo amagambo y'urukundo. Byumwihariko iyi ndirimbo yamenyekanye bitewe n'uko abantu bakunze kuyikoresha mu mashusho yabo bashyiraga kuri Tik Tok. Yayisohoye kuri album aherutse ku murika yise 'Hit Me Hard And Soft'.

2. Chapell Roan

Umuhanzikazi Chapell Roan ni umwe mubamaze igihe gito mu muziki wo muri Amerika. Yatangiye kumenyekana ku rwego mpuzamahanga mu 2023 ubwo yasohoraga album ya mbere yise 'The Rise and Fall of a Midwest Princess'. Mu ntangiriro ya 2024 yahise asohora iyo yise 'Good Luck Babe!' nayo yakiriwe neza. Indirimbo ye 'Hot To Go' niyo iza ku mwanya wa 2 mu zaryoheje impeshyi ya 2024.

3. Kendrick Lamar

Umuraperi w'icyamamare Kendrick Lamar wari umaze igihe ntabihangano bishya asohora, yaje mu isura nshya mu ndirimbo zigera kuri 4 yasohoye yibasira umuraperi Drake nawe wari wabanje ku mushotora. Indirimbo yise 'Not Like Us' iri mu zakunzwe cyane nubwo irimo amagambo yibasira Drake ntibyayibujije kuba yarakiriwe neza bitandukanye n'indirimbo za 'Beef'.

Iyi ndirimbo kandi yaciye agahigo ku kuba indirimbo ya Rap yumvishwe n'abantu benshi mu gihe cy'ukwezi kumwe, inabitse agahigo ko kuba iya kabiri mu ndirimbo z'ibihe byose zibasirana. Iyi yaje ikurikira iya Tupac Shakur yise 'Hit 'Em Up' yibasiragamo mugenzi we Notorious B.I.G

4. Sabrina Carpenter

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ukiri muto, Sabrina Carpenter nawe yahiriwe n'umwaka wa 2024 aho yasohoyemo indirimbo zikurikirana zigakundwa. Indirimbo ye yise 'Expresso' iri muzaciye ibintu mu mpeshyi. Iyi yatangiye gukundwa ubwo yamurikaga album yise 'Short n' Sweet'. Nk'uko iyi ndirimbo ivuga ku nkuru y'urukundo yarushijeho gukundwa no kwifashishwa mu mashusho y'abakundana bashyira ku mbuga nkoranyambaga.

5. Shaboozey

Umuhanzi Shaboozey uri mubagezweho bakora injyana ya 'Country Music' akomoka muri Nigeria. Indirimbo yise 'A Bar Song/Tipsy' ikomeje guca ibintu hirya no hino cyane cyane mu tubari. Iyi niyo yaciye agahigo ko kuza ku mwanya wa mbere mu ndirimbo 50 zanyuze Barack Obama mu mpeshyi ya 2024.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...