‘Keza’ mu buryo
bw’amajwi yakozwe na Julesce (Global Vibs) mu gihe Mixage na Mastering
byakozwe na Bob Pro. Yanditswe na Kendo na Racine mu gihe itunganya ry’amashusho yayo ryayobowe
na Manzi Angelo.
Ni indirimbo irimo ubutumwa bugamije gutaka umukobwa
bitewe n’ubwiza bwe, nk’uko Leandre Niyomugabo ukurikirana ibikorwa bya
World Star Entertainment ireberera inyungu Kendo yabitangarije InyaRwanda.
Ati ‘‘Ni indirimbo umuhanzi wacu yakoze dushaka ko
akora mu by’ukuri indirimbo, itaka umukobwa ubwiza bwe n'ukuntu yamwishe mu
mutwe kubera kumuhata urukundo
bikamurenga.’’
Yakomeje avuga ko atavuga ko ari ubuzima bwa Kendo cyangwa
Racine baririmbaga, cyane ko buri muntu wese uri mu rukundo yakumva iyi
ndirimbo ikamufasha bitewe n’umukunzi mwiza bidasanzwe.
Yavuze ko bifuje gukorana na Racine cyane ko ari umwe
mu baraperi beza u Rwanda rufite.
Kendo akomoka mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba.
Uyu musore yatangiye umuziki mu 2017 mu buryo bw'umwuga awutangira mu 2019, aho yagiye kwiga mu ishuri rya muzika rya Nyundo ubu ryimukiye mu karere ka
Muhanga.
Yamazeyo imyaka
ibiri arabihagarika akomeza gukora umuziki
bisanzwe. Kendo ubusanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya World Star
Entertainment.Kendo ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza
Kendo ari gufashwa mu muziki na World Star Entertainment
Racine wakoranye na Kendo asanzwe ari umuraperi w'umuhanga mu Rwanda ndetse anandika indirimbo z'abandi bahanzi bagenzi be