NBC ivuga ko Kelly Clarkson ariwe uzatangira gukora aka kazi kasizwe na Ellen DeGeneres mu mpera za 2022.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko uyu muhanzikazi uzwi muri American Idols n’ubundi asanzwe akora ibiganiro bye akaba azasimbura Elle DeGeneres mu cyo yajyaga akora, azatangira mu mpera z’umwaka utaha wa 2022.
Ubusanzwe ikiganiro cya Kelly Clarkson gica ku bitangazamakuru birenga 200 mu gihugu hose.
Umuyobozi wungirije NBC Universal, Tracie Wilson yavuze ko bashyize umuhate mu gutegura no gutunganya ikiganiro kizanyura ibyiciro byose by’abantu hatitawe ku myaka.
Ati “Kelly n'itsinda ryose dushyize umutima, umurava n’ubushake mu gukora ikiganiro kinyura ibyiciro byose by’abantu imyaka baba bafite yose, hatitawe ku mico cyangwa amateka yabo."
Uyu muyobozi yavuze ko bari ‘gutegura ikintu gikomeye’ ku buryo ari ‘ikiganiro cyizaba icya mbere mu byo ku manywa mu myaka igiye kuza’.
Byitezwe ko muri 2022 Kelly Clarkason Show azaba ari icyo kiganiro cya ku manywa kirebwa n’umubare munini kugeza mu masaha y’igicamunsi.
Mu ntangiriro za Gicurasi, Ellen DeGeneres w’imyaka 63 y’amavuko, yatangaje ko yumva ikiganiro cye gikurikiraho ari cyo kizaba ari icya nyuma.
Mu myaka ibiri ishize, nibwo Elle DeGeneres yasinye imyaka itatu yo gukomeza gukora iki kiganiro, ariko yari abizi mu mutima we ko ‘Season’ ya 19 yo mu 2022, ari yo ya nyuma azaba akoze.
Ikiganiro cye yiyitiriye cyatangiye gutambuka kuri Televiziyo kuva mu 2003, aho kimaze gutambusa uduce turenga 3,000.
Mu minsi ishize, bamwe mu bakora muri iki kiganiro barasezerewe. Bamwe bahishura ko mu kiganiro cye habagamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irondaruhu n’ibindi.
Abakozi icyenda mu bategura iki kiganiro bavuye mu kazi muri Nzeri 2020, bituma Ellen asaba imbabazi kuri TV.
Aherutse kubwira Ikinyamakuru Hollywood Roporter ko atahagaritse iki kiganiro bitewe n’umwuka mubi wazamutse mu bakozi umwaka ushize, ahubwo ko igihe cyari kigeze.
Ati “Iyaba nari kureka iki kiganiro kubera ibyo, sinari kuba naragarutse uyu mwaka."
Kelly Clarkson ugiye gusimbura Ellen DeGeneres mu kiganiro yakoraga, ari mu bahanzikazi bahiriwe n’umuziki ku Isi. Ni umunyamerika w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime, akaba n’Umunyamakuru.
Yatangiye kumenyekana ubwo mu 2002 yatsindaga irushanwa ry’umuziki rya American Idol, ryamufashije gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya RCA.
Yavutse tariki 24 Mata 1982, avukira ahitwa Fort Worth, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva mu 2013 arwubakanye na Brandon Blackstock.
Uyu mugore yashyize ku isoko Album ziriho indirimbo
zakunzwe nka ‘Breakaway’, ‘Meaning of Lofe’, ‘Thankful, ‘All I ever wanted’ n’izindi.

Umuhanzikazi mu njyana ya Pop, Kelly Clarkson w'imyaka 39 niwe ugiye gusimbura Ellen DeGeneres mu kiganiro yakoraga

Ellen DeGeneres yatangaje ko yemeranya n'umutima we guhagarika ikiganiro yatangiye kuva mu 2003

Kelly azatangira gukora ikiganiro cye mu mpera ya 2022