Ni
ibirori byari byitezwe cyane n’abakurikirana umuco n’ubwiza, aho abakobwa 15
bari basigaye mu cyiciro cya nyuma bahataniye ikamba ry’ubwiza riherekejwe
n’ibisobanuro bikomeye kuri ejo hazaza h’u Burundi.
Kellia
Kaneza ntiyegukanye gusa ikamba, ahubwo yatashye n’ibihembo bikomeye birimo: Imodoka
nshya ya Skyline ikoresha umuriro w’amashanyarazi, yatanzwe na Banki ya CRDB, Miliyoni
25 z’amarundi, Itike y’indege izamujyana mu rugendo rwo kwiga muri Ethiopia, Buruse
y’umwaka umwe mu cyiciro cya Kaminuza, Mudasobwa nshya na Telefone igezweho.
Mu
bandi begukanye amakamba harimo: Quessia Kubwarugira, wabaye igisonga cya
mbere, Tania Bazahica, igisonga cya kabiri, Monica Celeste Mugisha, Miss
Popularité, Nelly Charlène Iteka, Miss Développement na Jennifer Mugisha wabaye
Miss Photogénique
Ibi
birori byaranzwe n’imbyino z’umuco gakondo, imideli yihariye iranga akarango
k’u Burundi, aho abakobwa bambaye imyambaro ikozwe mu biti, bafite ibisabo n’ibyansi
by’umuco. Byari ibyishimo byuzuye imbere y’imbaga y’abatumiwe.
Madamu
wa Perezida, Angeline Ndayishimiye, yavuze ko gukorera igihugu bitagarukira ku
myambaro no ku masura meza, ahubwo ko bikwiye kuzanwa no gutekereza iterambere.
Yunzemo
ati:"Umukobwa w’Uburundi akwiye kuba inyangamugayo, usobanutse, ushoboye
kandi wiyemeje kugira uruhare mu cyerekezo cy’igihugu kigana 2040-2060."
Rossalynn
Kamariza, uyobora INGO itegura Miss Burundi, yibukije nyampinga mushya ko
ikamba atari indangamuntu y’ubwiza, ahubwo ko ari urubuga rwo kugaragaza
ubwenge, ubushobozi n’icyerekezo kizima.
Ibirori
byari byashushanyije neza umuco w’Uburundi, aho abakobwa bari bambaye imyambaro
gakondo, batambuka baririmba, babyina imbyino za kinyafurika kandi bagaragaza
imigambi y’imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka.
Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yanasabye abakobwa bose bahatanye mu marushanwa y’ubushize n’uyu mwaka kwishyira hamwe bagashinga cooperative, kugira ngo bakomeze gutera imbere no nyuma y’irushanwa.
Umugore wa Perezida w'u Burundi, Angeline Ndayishimiye yashimye Kellia Lagloire Kaneza wegukanye ikamba rya Miss Burundi
Angeline
Ndayishimiye yasabye abakobwa begukanye ikamba kwishyira hamwe bagashinga ‘Cooperative’
Kellia
Lagloire Kaneza mu byishimo by’intsinzi nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss
Burundi 2025
Yatsindiye
imodoka nshya, miliyoni 25 z’amarundi n’amahirwe yo kwiga muri kaminuza
Umugore
w’Umukuru w’Igihugu, Angeline Ndayishimiye, yitabiriye ibirori bya Miss Burundi
Aba bakobwa 15 bari bahataniye ikamba, berekanye umuco n’ubwiza bw’akaranga k’i Burundi
Uru ni urugori rw’intsinzi, ariko n’inshingano nshya ku gihugu cyanjye, Kellia Kaneza nyuma yo kuba Miss Burundi 2025
Ndayizeye
Lellie Carelle wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2023, yambitse ikamba mugenzi
we wamusimbuye, Kellia Kaneza
Uko byatangiriye ni inzozi, uko birangiye ni amateka -Miss Burundi 2025
Ibyishimo bidashira! Kellia Kaneza yambitswe ikamba rya Miss Burundi 2025 mu birori by’imbaturamugabo
Rossalynn
Kamariza, uyoboye INGO itegura Miss Burundi, yibukije ko ubwenge ari bwo
butanga icyerekezo kirambye
Kellia
Lagloire Kaneza yashyikirijwe imodoka yatsindiye
Kellia
Lagloire Kaneza yashyikirijwe sheki ya Miliyoni 25.000.000 BIF
Quessia
Kubwarugira wabaye igisonga cya mbere yahembwe 15.000.000 BIF
Tracy Nabukeera wabaye Miss Tanzania 2023; Natasha Nyonyozi wegukanye ikamba rya Miss Uganda 2024 ndetse na Derartu Tesfaye Etana wabaye Miss Tourism Oromia muri Ethiopia bitabiriye ibirori byatorewemo Miss Burundi 2025