Kelley Mack wamamaye muri filime “The Walking Dead” yitabye Imana ku myaka 33

Cinema - 06/08/2025 2:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Kelley Mack wamamaye muri filime “The Walking Dead” yitabye Imana ku myaka 33

Umukinnyi wa filime w’umunyamerikakazi Kelley Mack, wamamaye mu ruhando rwa sinema binyuze muri filime nka The Walking Dead na Chicago Med, yitabye Imana afite imyaka 33 azize indwara ifata ubwonko yitwa ‘glioma’, idakunze kwibasira abantu benshi.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango we, Kelley Klebenow yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, agwa iwabo i Cincinnati muri Leta ya Ohio, nyuma y’imyaka arwana n’iyi ndwara igira ingaruka ku bwonko n’umugongo.

Mack yatangiye kugaragara muri sinema akiri umwana, ubwo yagaragazaga urukundo rwo gufata amashusho n’inkuru, amaze guhabwa camera nk’impano y’amavuko. Yaje kwandika izina mu ruganda rwa filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu myanya y’ingenzi yagiye akinamo.

Yamamaye cyane ubwo yakinaga yitwa Addy muri The Walking Dead (season 9), Penelope Jacobs muri Chicago Med (season 8) ndetse no kuri shene ya FOX mu kiganiro 9-1-1. Yanakoze ibikorwa byinshi byo kwamamaza ibigo bikomeye nka Dr. Pepper, Ross Stores, Dairy Queen na Chick-fil-A, anagaragaza impano ye mu gutunganya amajwi.

Muri rusange, Mack yari afite uburambe mu ruganda rwa Sinema yagaragayemo nk’umukinnyi wa filime, hamwe n’imishinga 5 yakoze nk’umwanditsi n’umuyobozi (producer). Yarangwagaga n’ishyaka, ubupfura n’ubwitange byatumye yubahwa n’abakorana na we n’abamukurikira.

Mu butumwa bwatangajwe n’umuryango we kuri konti ye ya Instagram no ku rubuga CaringBridge, bavuze ko Mack yapfuye mu mahoro, bamwibuka nk’“umucyo udacogora, utazibagirana mu mitima y’abakundaga ibihangano bye n’umutima we mwiza.”

Alanna Masterson, bakinanye muri The Walking Dead, yavuze ko yamubonaga nk’umuntu wihariye, agira ati: “Kelley yari umuntu w’igitangaza. Nishimira cyane kuba twari kumwe mu gice cya nyuma twakinanye.”

Yize amashuri yisumbuye muri Hinsdale Central High School mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Chapman University ahazwi nka Dodge College of Film and Media Arts muri California, aho yakuye impamyabumenyi mu gukina no gukora amafilime.

Yasize ababyeyi be, Kristen na Lindsay Klebenow; ndetse n'abavandimwe be Kathryn na Parker; ndetse n’umusore bakundanaga witwa Logan Lanier.

Ibirori byo kumusezeraho bizabera muri Glendale Lyceum, i Glendale, muri Ohio ku wa 16 Kanama 2025. Hazakurikiraho ibirori byo kumwibuka bizabera i Los Angeles, bigamije guha icyubahiro umurage yasize mu ruganda rwa filime.

Umukinnyi wa filime w'Umunyamerika, Kelley Mack yitabye Imana ku myaka 33 y'amavuko azize uburwayi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...