Keilla wakoranye na Adrien Misigaro yambitswe impeta y’urukundo na Habarugira Davy

Imyidagaduro - 11/05/2026 6:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Keilla wakoranye na Adrien Misigaro yambitswe impeta y’urukundo na Habarugira Davy

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Keilla Gahimbare wamamaye mu ndirimbo zitandukanye yakoranye n’abarimo Adrien Misigaro, yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Habarugira Davy.

Uyu muramyi yashyize aya makuru hanze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2026, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira amafoto agaragaza ibihe byaranze ukwambikwa impeta.

Mu butumwa bwuje amarangamutima, Keilla yavuze ko yabwiye “Yego” umugabo yise uw’ubuziraherezo, ibintu byashimishije benshi mu nshuti ze, abakunzi b’umuziki wa 'Gospel' ndetse n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ba mbere bamwifurije ishya n’ihirwe harimo umuramyi Meddy [Ngabo Medard Jorbert], wanditse agaragaza ibyishimo anatangazwa n’uburyo Keilla yabashije kugira ibanga rikomeye ku rukundo rwe kugeza ageze ku rwego rwo kwambikwa impeta. 

Abandi bagaragaye mu batanze ubutumwa bwo kumwifuriza ibyiza muri uru rugendo rushya harimo umugore wa Meddy uzwi nka Mimi, Gentil Misigaro, Miss Dusa uherutse nawe kwambikwa impeta y’urukundo, Peace Hozy n’abandi benshi.

Mu mashusho n’amafoto yasangije abamukurikira, Keilla yaherekesheje ibihe by’ukwambikwa impeta indirimbo “One More Day” y’itsinda Sons of Sunday, ibintu byarushijeho kugaragaza amarangamutima y’ibi bihe bishya mu buzima bwe.

Keilla Gahimbare ni umwe mu baramyi b’abakobwa bamaze kubaka izina mu muziki wa Gospel nyarwanda. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo “Ninjye Ubivuze”, “Inzira Zawe” na “Tube Hafi” yakoranye na Adrien Misigaro, ndetse na “Stay” yakoranye na Ezekiele Johj, n’izindi zakunzwe n’abatari bake.


Keilla Gahimbare wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo na Habarugira Davy nyuma y’urugendo rwabo rwari rumaze igihe rugirwa ibanga

Umuramyi Keilla Gahimbare wakoranye indirimbo zirimo ‘Ninjye Ubivuze’ na Adrien Misigaro, yinjiriye mu rugendo rushya rw’urukundo nyuma yo kwemera kwambikwa impeta n’umukunzi we Habarugira Davy

Meddy, Gentil Misigaro, Miss Dusa n’abandi bifurije ishya n’ihirwe Keilla Gahimbare nyuma yo gutangaza ko yasabwe anakemerera umukunzi we Habarugira Davy kuzabana akaramata

 

Nyuma yo gukundisha benshi ijwi rye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Keilla Gahimbare ari mu byishimo byo gutegura ubuzima bushya nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo n’umusore witwa Habarugira Davy

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ADRIEN MISIGARO YAKORANYE NA KEILLA WAMBITSWE IMPETA Y'URUKUNDO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...