Izina Keila rikomoka mu rurimi rw’Igiheburayo, rikaba ryarakunze no gukoreshwa cyane muri Bibiliya rigereranywa n’inyubako nini.
Iri zina rikunze guhabwa abana b’abakobwa ryamamaye cyane mu 2001, aho ryari irya 989 mu yari akunzwe cyane kurusha ayandi ku Isi. Uko imyaka ishira indi igataha, ababyeyi benshi bahitamo kwita abana babo Keyla aho kuba Keila.
Ibiranga ba Keila
Keila arangwa no kwiyitaho cyane, akaba umukobwa w’imbaduko n’umurava, ndetse ahora aharanira kubaho neza mu buzima.
Ni abantu bakunda ibintu (ubutunzi) no kubaho mu buzima bwiza cyane, ku buryo baharanira kutabura icyitwa ifaranga.
Mu rukundo, Keila arafuha cyane nyamara atari uko atizera uwo bakundana, ahubwo aba ashaka ko ibyo aha umukunzi we byamugarukira. Yihagararaho, akiyerekana nk’umukobwa ugira umutima ukomeye ariko mu by’ukuri agira amarangamutima menshi.
Keila akunda kugaragara nk’uworoheje mu mutima iyo umurebye mu maso, ibi akaba abiterwa no kwirinda kugirana amakimbirane n’abandi.
Ni abantu banga ibinyoma n’akarengane, bakaba abakobwa bifitemo ubushobozi bwo kuyobora abandi kandi bubahiriza inshingano zabo nk’uko ziri. Inshuro nyinshi ba Keila bakunda gukorera kure y’umuryango wabo, kuko bizera ko bizabafasha kubaka umubano mwiza na bagenzi babo babakikije.
Src:www.behindthename.com
