Keffe D yakatiwe imyaka 40 y’igifungo azira kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur

Imyidagaduro - 14/10/2026 8:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Keffe D yakatiwe imyaka 40 y’igifungo azira kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur

Duane Davis uzwi nka Keffe D, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi, yakatiwe imyaka 40 y’igifungo azira kugira uruhare mu mugambi wo kwica icyamamare mu njyana ya Hip-Hop, Tupac Shakur, wishwe mu 1996.

Uyu mugabo w’imyaka 63 yahamijwe icyaha muri Nzeri, mu rubanza rwabaye intambwe ikomeye mu iperereza ryari rimaze imyaka hafi 30 ridatanga umusaruro ufatika. Ni ubwa mbere umuntu ahamwe n’icyaha muri uru rubanza rw’iyicwa rya Tupac, umwe mu bahanzi bakomeye kandi bubashywe mu mateka ya Hip-Hop.

Tupac Shakur yarashwe i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 7 Nzeri 1996, afite imyaka 25 gusa. Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ari mu bitaro, asiga amateka akomeye mu muziki binyuze mu ndirimbo ze zakomoje ku bibazo by’imibereho, ivangura n’ubuzima bwo mu mihanda.

Nubwo abashinjacyaha bemeye ko Keffe D atari we wafashe imbunda ngo arase Tupac, bavuze ko yagize uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wo kumwica no gutanga imbunda bivugwa ko yakoreshejwe na Orlando Anderson, wari mwishywa we. Anderson yapfuye mu 1998, aguye mu kindi gikorwa cyo kurasana kitari gifitanye isano n’urupfu rwa Tupac.

Mu bimenyetso byakoreshejwe mu rubanza harimo amagambo Keffe D ubwe yagiye avuga mu bihe bitandukanye, aho yemeye ko yari mu modoka yo mu bwoko bwa Cadillac y’umweru yavuyemo amasasu yahitanye Tupac.

Yanavuze ku ruhare rwe mu gitabo yanditse mu 2019 yise Compton Street Legend, ndetse no mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru.

Aya magambo ye ni yo yabaye ingenzi mu rubanza, kuko yatumye inzego z’ubutabera zibona uburyo bwo kongera gukoresha amakuru yari yarakusanyijwe mu kiganiro cy’ibanga yagiranye n’abapolisi mu 2008. Amakuru yari yarahawe mu buryo bw’amasezerano yari agamije kumurinda gukurikiranwa mu butabera ntiyakomeje kumurinda nyuma y’uko agaragaje ku mugaragaro ibijyanye n’uruhare rwe muri iki gikorwa.

Ku ruhande rwe, Keffe D n’abamwunganiraga mu mategeko bahakanye ko amagambo ye yari akwiriye gufatwa nk’ibimenyetso simusiga. Bavuze ko hari ibyo yashoboraga kuba yarahimbye cyangwa agakabiriza agamije kwamamara no gukurura abasomyi b’igitabo cye.

Gusa, inteko y’abacamanza yemeje ibirego by’abashinjacyaha, bituma uru rubanza rufata indi ntera nyuma y’imyaka myinshi urupfu rwa Tupac ruri mu byaha byakuruye impaka n’amakuru menshi mu muziki wa Hip-Hop.

Keffe D yatangaje ko ateganya kujuririra icyemezo cy’urukiko.

Urupfu rwa Tupac Shakur rukomeje gufatwa nk’imwe mu nkuru zikomeye kandi zibabaje mu mateka ya Hip-Hop, cyane cyane bitewe n’impano yari afite, ubutumwa bw’indirimbo ze n’imyaka mike yari afite igihe yicwaga.

Keffe D yakatiwe imyaka 40 y’igifungo azira kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...