Mu
kiganiro na InyaRwanda.com, umunyamakuru akaba n’umunyamategeko, Nisingizwe
Alain Jean Baptiste wa RBA yasobanuye ko mu nkiko n’amategeko muri rusange hari
impamvu nyinshi zishingirwaho mu kugabanyiriza umuntu igihano.
Yavuze
ko mu mategeko hari imiterere y’ibyaha ndetse akaba ari nabyo bigenderwaho mu
mpamvu nyoroshyacyaha cyangwa se nkomezacyaha bituma umuntu ahabwa igihano
kinini cyangwa gito.
Mu bishobora gutuma umuntu agabanyirizwa igihano harimo ibintu bibiri by’ibanze. Ati “Impamvu ni nyinshi zitandukanye zishingira ku bintu birenze kimwe."
"Hari
izisanzwe zishingiye ku mategeko ariko nayo afite ibyo agenderaho. Gusa impamvu
nkomezacyaha n’impamvu nyoroshyacyaha zishingira ku bintu bibiri by’ingenzi;
Imiterere ya nyiri ugukora icyaha n’imiterere y’icyaha.”
Mu
zindi mpamvu zigenderwaho ni: Kwemera icyaha, Gusaba imbabazi no kwicuza, Kuba
yari asanzwe afite imyitwarire myiza, gutanga amakuru yafashije ubutabera,
uburyo icyaha cyakozwemo…
Mu
gusesengura niba umutu yagabanyirizwa igihano cyangwa se bitagenderwaho,
bituruka cyane mu iperereza ryakozwe kugira ngo hemezwe niba koko uwo muntu
akwiye kugabanyirizwa igihano cyangwa se kitagabanywa.
Ubwo
yari mu rukiko, Kazungu Denis yavuze ko mu mwaka wa 2018 yibwe n’abajura bo
muri Uganda bamutwara ibyo yacuruzaga byose ndetse n’amafaranga ibihumbi 120$
bituma ajya mu bukene nyuma aguza umuntu ariko abura ayo amwishyura, aramwica
ngo atazamurega.
Nisingizwe
Alain Jean Baptiste avuga ko niba ibyo batari byarigeze bivugwa mu rukiko mbere
bishobora kuzarebwaho hakagenzurwa niba ibyo byaha yarabikoze bifite indi
mpamvu ibyihishe inyuma.
Ati: “Nk’uko nabivuze harebwa imiterere y’icyaha n’uburyo icyo cyaha cyakozwemo.
Bashobora gusesengura neza basanga hari ingaruka kwibwa byamugizeho bakaba
babirebaho mu gufata umwanzuro.”
Avuga
ko n’ubwo basesengura bagasanga yarakoze ibyo byaha kubera ihungabana yaba
yarahuye naryo biturutse kuri uko kwibwa, Itegeko Nshinga rya Repeburika y’u
Rwanda rivuga ko umuntu agomba kurindwa uko byagenda kose.
Ati
“Umuntu yaba yishwe n’undi ufite ibibazo byo mu mutwe cyangwa ari muzima,
Itegeko Nshinga rivuga ko ari ndahungabanywa. Umuntu afite uburenganzira bwo
kurindwa ku kiguzi icyo aricyo cyose. Niyo mpamvu iyo ubuzima bwe bwatakaye haba
hagomba kuboneka indishyi z’akababaro n’ubwo nta ndishyi yagura umuntu.”
Kazungu
Denis yaburanye asaba ko yagabanyirizwa igihano yari yarahawe muri Werurwe
umwaka ushize atanga impamvu z’uko yaburanye yemera icyaha ndetse akanafasha
ubutabera mu iperereza.
Ubushinjacyaha ndetse n’abaregera indishyi bavuga ko bitewe n’ibyaha yakoze, uko yabikoze, uburemere bwabyo, ingaruka n’impamvu zatumye abikora bitatuma agabanyirizwa igihano cy’igifungo cya burudu yahawe.
Kazungu Denis yaburanye asaba kugabanyirizwa igihano kuko ataruhije urukiko