Kazeneza ufite amakamba abiri ya Kaminuza ya UTB yasobanuye uko yanzuye kwitabira Miss Rwanda 2022-VIDEO

Imyidagaduro - 16/02/2022 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Kazeneza ufite amakamba abiri ya Kaminuza ya UTB yasobanuye uko yanzuye kwitabira Miss Rwanda 2022-VIDEO

Imyaka itandatu irashize umukobwa witwa Kazeneza Marie Mercie yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] abaye n’igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza yahoze yitwa RTUC (UTB).

Aya makamba abiri yegukanye yafunguye amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze ahabwa ikaze anabasha gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga yiyemeje gukora kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

Yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ikamba rya Kaminuza ya UTB mu buryo bwamutunguye, kuko atari yigeze abitekerezaho ariko bitewe n’umuriri w’abantu bamwijeje kumushyigikira byatumye akora uko ashoboye ahatanira iri kamba.

Iri kamba ryaherekejwe n’amafaranga, buruse n’ibindi bihembo. Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba aba ari naho yiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Avuka mu muryango w’abana icyenda, ni uwa Gatanu. Kazeneza w’imyaka 25 mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Yabwiye INYARWANDA ko yiga muri UTB [RTUC] yari afite imirimo ashinzwe mu kigo, bituma benshi bamumenya bigeze ku gihe cy’irushanwa ryo guhitamo umukobwa uhiga abandi bamutangaho umukandida wabasha kugera kure.

Avuga ko atari yiteguye ariko bitewe n’uko yari ashyigikiwe yahise abyiyumvamo vuba. Uyu mukobwa avuga ko bitamugoye kwitegura kuko yafashe ikanzu yari afite, yifungira imisatsi ubundi aritabira abasha kuboneka mu baserukira UTB ishami rya Rubavu.

Ati “Baranshishikarije! Inshuti zanjye, abari mu kigo barambwira bati kuki se utakwiyamamaza wowe, urabishoboye, ushobora kubikora ni uko nagiyemo uwo munsi."

Akomeza ati “Hari igihe uba utiteguye wumva ko wabikora ariko utari wabitekereje ko ugiye kubikora. Yego! Nahise mbyumva vuba. Kubyumva vuba nuko numvaga byashoboka."

Kazeneza avuga ko yitabiriye iri rushanwa yitwaje umushinga wo guhuza ibigo mu bijyanye no gushyiraho amatsinda y’ibiganiro mbwirwaruhame byigisha, no kurwanya ibiyobyabwenge.

Amajonjora yabereye muri Rubavu yarayatsinze. Avuga ko kuyatsinda byaturutse ku cyizere yigiriye kuko bagenzi be bahatanye bari bamaze igihe babizi banitegura.

Ariko kandi ngo amanota yagize anayacyesha umushinga we. Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gutsinda, bahise binjira mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet, nyuma bajya muri Kigali guhatanira ikamba rya Miss UTB.

Avuga ko muri we yiyumvagamo icyizere cyo kwegukana ikamba n’ubwo byaje kurangira ataryegukanye. Ati “Narishimye babanje kumpereza irya Miss numva ni ryo ubwo nyine nahise numva ari iryo ngiryo bahamagaye igisonga byarantunguye numvaga nabyo bishimishije."


Kazeneza yiyamamarije mu Ntara y'Uburengerazuba kubera ko ari ho avuka; asaba gushyigikirwa muri Miss Rwanda

Nyuma yo kwegukana aya makamba, uyu mukobwa yakomeje ubuzima akora imirimo itandukanye, akora muri RwandAir, ubu ni umukozi muri kompanyi yitwa Ishusho. Yakomeje gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda kugeza ubwo mu mpera za 2021, yanzuye kwitabira iri rushanwa.

Abwira ab’iwabo ko agiye kwitabira Mis Rwanda ntibahise bamwumva. Ati “Nabyanditse muri ‘group’ yo mu rugo ndababwira ngiye kujya muri Miss Rwanda ntibabyemera. Ntabwo babyemeye, bumvishe mbabeshya. N’uwo tubana Murumuna wanjye ntiyabyemera. Yumvaga ndi kumubeshya, yabyemeye ari uko ngiye."

Kazeneza avuga ko muri uyu mwaka ari bwo yahisemo kwitabira iri rushanwa kubera ko yashakaga amaboko amushyigikira mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo guhanga ‘application’ abanyeshuri n’abandi bazajya bifashisha biga ariko banidagadura.

Ni umushinga avuga ko yari amaze igihe kinini yigaho, ko igihe kigeze kugira ngo awusangize abantu.

Uyu mukobwa avuga ko yagize igitekerezo cyo gukora iyi ‘application’ ku bwo kureba ingaruka Covid-19 yagize ku burezi, aho bamwe mu banyeshuri bahagaritse amasomo.

Ati “…Nta mwana uzongera kuvuga ngo ntabwo ndisubiremo amasomo nabuze ikayi ashobora kubwira Mama we ati ntiza telefoni hari ‘platform’ imeze gutya ifiteho amasomo yo mu ishuri ryanjye yose ndayasangaho."

“Urumva bizajya bifasha abantu bose muri rusange. Noneho ntabwo ari iyo kuvuga ngo n’iy’abantu bakiri mu ishuri gusa, harimo n’ubumenyi rusange aho abantu bagiye kuzajya bajya batitaye ngo ntabwo nasubira mu ishuri. Wa wundi wumva ashaka kwiyibutsa ashobora kuvuga ati reka niyibutse ibintu byo mu mwaka wa gatanu w’abanza,"

Kazeneza anavuga ko iyi application izajya iba muri telefoni, kandi ko izaba irimo Google ku buryo umuntu yayifashisha abaza ikibazo ashaka.

Kazeneza Marie Merci yavuze uko yiyumvaga ubwo yegukanaga amakamba abiri muri Kaminuza ya UTB

Kazeneza ni umwe mu bakobwa 9 bahagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022

Kazeneza yavuze birambuye kuri ‘Application’ yahanze izifashishwa mu gihe cyo kwiga ariko abantu bakidagadura 

Mu 2016, Kazeneza yegukanye amakamba abiri, irya Miss Photogenic] n’igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA KAZENEZA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2022




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...