Aya makamba abiri yegukanye yafunguye
amarembo y’ubuzima bwe, aho akomanze ahabwa ikaze anabasha gushyira mu bikorwa
imwe mu mishinga yiyemeje gukora kuva icyo gihe kugeza n’ubu.
Yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye
ikamba rya Kaminuza ya UTB mu buryo bwamutunguye, kuko atari yigeze
abitekerezaho ariko bitewe n’umuriri w’abantu bamwijeje kumushyigikira
byatumye akora uko ashoboye ahatanira iri kamba.
Iri kamba ryaherekejwe n’amafaranga,
buruse n’ibindi bihembo. Uyu mukobwa yavukiye mu Karere ka Rubavu mu Ntara
y’Uburengerazuba aba ari naho yiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza mu
bijyanye n’ubukerarugendo.
Avuka mu muryango w’abana icyenda, ni
uwa Gatanu. Kazeneza w’imyaka 25 mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’Imibare,
Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.
Yabwiye INYARWANDA ko yiga muri UTB [RTUC] yari afite imirimo ashinzwe mu kigo, bituma benshi bamumenya bigeze ku
gihe cy’irushanwa ryo guhitamo umukobwa uhiga abandi bamutangaho umukandida wabasha kugera kure.
Avuga ko atari yiteguye ariko
bitewe n’uko yari ashyigikiwe yahise abyiyumvamo vuba. Uyu mukobwa avuga ko
bitamugoye kwitegura kuko yafashe ikanzu yari afite, yifungira imisatsi ubundi
aritabira abasha kuboneka mu baserukira UTB ishami rya Rubavu.
Ati “Baranshishikarije! Inshuti
zanjye, abari mu kigo barambwira bati kuki se utakwiyamamaza wowe,
urabishoboye, ushobora kubikora ni uko nagiyemo uwo munsi."
Akomeza ati “Hari igihe uba utiteguye
wumva ko wabikora ariko utari wabitekereje ko ugiye kubikora. Yego! Nahise
mbyumva vuba. Kubyumva vuba nuko numvaga byashoboka."
Kazeneza avuga ko yitabiriye iri
rushanwa yitwaje umushinga wo guhuza ibigo mu bijyanye no gushyiraho amatsinda
y’ibiganiro mbwirwaruhame byigisha, no kurwanya ibiyobyabwenge.
Amajonjora yabereye muri Rubavu
yarayatsinze. Avuga ko kuyatsinda byaturutse ku cyizere yigiriye kuko bagenzi
be bahatanye bari bamaze igihe babizi banitegura.
Ariko kandi ngo amanota yagize
anayacyesha umushinga we. Uyu mukobwa avuga ko nyuma yo gutsinda, bahise binjira
mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet, nyuma bajya muri Kigali guhatanira
ikamba rya Miss UTB.
Avuga ko muri we yiyumvagamo icyizere
cyo kwegukana ikamba n’ubwo byaje kurangira ataryegukanye. Ati “Narishimye
babanje kumpereza irya Miss numva ni ryo ubwo nyine nahise numva ari iryo ngiryo
bahamagaye igisonga byarantunguye numvaga nabyo bishimishije."

Kazeneza yiyamamarije mu Ntara y'Uburengerazuba kubera ko ari ho avuka; asaba gushyigikirwa muri Miss Rwanda
Nyuma yo kwegukana aya makamba, uyu mukobwa yakomeje ubuzima akora imirimo itandukanye, akora muri RwandAir, ubu ni umukozi muri kompanyi yitwa Ishusho. Yakomeje gukurikirana irushanwa rya Miss Rwanda kugeza ubwo mu mpera za 2021, yanzuye kwitabira iri rushanwa.
Abwira ab’iwabo ko agiye kwitabira
Mis Rwanda ntibahise bamwumva. Ati “Nabyanditse muri ‘group’ yo mu rugo
ndababwira ngiye kujya muri Miss Rwanda ntibabyemera. Ntabwo babyemeye,
bumvishe mbabeshya. N’uwo tubana Murumuna wanjye ntiyabyemera. Yumvaga
ndi kumubeshya, yabyemeye ari uko ngiye."
Kazeneza avuga ko muri uyu mwaka ari
bwo yahisemo kwitabira iri rushanwa kubera ko yashakaga amaboko amushyigikira
mu gushyira mu bikorwa umushinga we wo guhanga ‘application’ abanyeshuri n’abandi
bazajya bifashisha biga ariko banidagadura.
Ni umushinga avuga ko yari amaze
igihe kinini yigaho, ko igihe kigeze kugira ngo awusangize abantu.
Uyu mukobwa avuga ko yagize
igitekerezo cyo gukora iyi ‘application’ ku bwo kureba ingaruka Covid-19 yagize
ku burezi, aho bamwe mu banyeshuri bahagaritse amasomo.
Ati “…Nta mwana uzongera kuvuga ngo ntabwo
ndisubiremo amasomo nabuze ikayi ashobora kubwira Mama we ati ntiza telefoni hari
‘platform’ imeze gutya ifiteho amasomo yo mu ishuri ryanjye yose ndayasangaho."
“Urumva bizajya bifasha abantu bose muri rusange. Noneho ntabwo ari iyo kuvuga ngo n’iy’abantu bakiri mu ishuri gusa, harimo n’ubumenyi rusange aho abantu bagiye kuzajya bajya batitaye ngo ntabwo nasubira mu ishuri. Wa wundi wumva ashaka kwiyibutsa ashobora kuvuga ati reka niyibutse ibintu byo mu mwaka wa gatanu w’abanza,"
Kazeneza anavuga ko iyi application izajya iba muri telefoni, kandi ko izaba irimo Google ku buryo umuntu yayifashisha abaza ikibazo ashaka.
Kazeneza Marie Merci yavuze uko
yiyumvaga ubwo yegukanaga amakamba abiri muri Kaminuza ya UTB
Kazeneza ni umwe mu bakobwa 9
bahagarariye Uburengerazuba muri Miss Rwanda 2022

Kazeneza yavuze birambuye kuri ‘Application’
yahanze izifashishwa mu gihe cyo kwiga ariko abantu bakidagadura
Mu 2016, Kazeneza yegukanye amakamba
abiri, irya Miss Photogenic] n’igisonga cya mbere cya Miss wa Kaminuza ya UTB yahoze yitwa RTUC
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYENA KAZENEZA UHATANIYE IKAMBA RYA MISS RWANDA 2022