Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Manzi yadutangarije ko nyakwigendera yagiye mu buryo butunguranye bikaba ari nayo mpamvu urupfu rwe rwashegeshe umuryango we dore ko yafashwe ejo akitaba Imana mu ijoro ryakeye.
Manzi yagize ati, “umwana yagiye mu buryo butunguranye, kuko ejo nibwo yafashwe, afatwa avuga ko aribwa mu gituza. Uko bugenda bwira niko yagendaga akomeza kuribwa, ageraho ajya kuryama ngo arebe ko byagabanyuka biranga ndetse bigeraho aba pralyse uruhande rumwe. Ubwo bampamagaye mu ma saa yine z’ijoro bambwira ko bagiye kumujyana kwa muganga ariko yashizemo umwuka bataramuvana mu rugo. Bikaba ari nabyo bintu bibabaje cyane kuko yagiye mu buryo butunguranye cyane.”
Bukumba Edouard wari umuhungu wa Gashura James (mukuru wa Kayumba Vianney), yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 5 mu kigo cya APEBU Nyamata aho yigaga mu ishami rya HEG (History Economics and Geography) akaba yari na Doyen w’iki kigo.
Inyarwanda.com twifurije nyakwigendera iruhuko rudashira tunifuriza umuryango we kwihangana no gukomera muri ibi bihe bikomeye urimo.
Mutiganda Janvier
