Ku wa 04 Mutarama 2024 ni bwo Kayumba Darina yasangije
abamukurikira ifoto yahererekanijwe cyane ndetse ivaho imvugo yo guhamya ko umusore
udafite ibisuko [dread] bizagorana ko yakwegukana inkumi yanyuze mu marushanwa y’ubwiza.
Inshuti za hafi z’aba bombi zagaragaje ko zibishimiye mu
bitekerezo binyuranye bashyize kuri ubwo butumwa bw’ifoto buherekejwe n’ikimenyetso
cy’umutima.
Kimzer na we kuri ubu akaba yasangije abamukurikira ku
mugoroba w’uyu wa 28 Mutarama 2024 ifoto yongeraho imitima, ibintu byahise
byakiranwa akanyamuneza n’abakurikira uyu musore bavuga ko baberanye.
Nubwo InyaRwanda tukigerageza kuvugisha Kayumba Darina ngo
tumubaze neza niba abakunzi be batari bake, inshuti n’imiryango batangire
kwegeranya intwererano no kugorora imyambaro y’ibirori ariko amakuru dufite nuko
urukundo rwabo ruhagaze neza kandi bamaranye iminsi itari mike.
Mu busanzwe Kimzer umukunzi wa Kayumba Darina ni
umuraperi wamaze kubigira umwuga kuva muri 2017 akaba umunyarwanda ariko ufite
inkomoko muri Tanzania no mu Budage.Kayumba Darina ari mu bakobwa bigwijeho igikundiro kuva yakwitabira Miss Rwanda 2022
Kimzer ari mu baraperi bafite impano idashidikanywaho na Kayumba Darina akaba afite umwihariko mu kurapa biri no mu byatumye yamamara
Abantu bakomeje kugenda bagaragaza ko babishimiye kandi baberanye ariko babifuriza imigisha