Umugabo witwa Musonera Théogène ufite imyaka 41 y'amavuko utuye mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Gutara mu mudugudu wa Mubuga arakekwaho kwica Umugore n'abana be batatu.
Musonera yishe abana be babiri b'abahungu n'umukobwa umwe na nyina ubabyara. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 14 Kamena 2023 rishyira kuwa Kane tariki 15 Kamena 2023.
Kugeza ubu ubutumwa bwo gushakisha uwo mugabo wihekuye burimo gukwirakwizwa ku bafite Whatsapp mu karere ka Kayonza basabwa gutanga amakuru igihe haba hari uwamuca iryera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Rongin, yavuze ko Musonera yishe abana be batatu n'umugore babanaga batarasezeranye mu mategeko.
Gatanazi ati “Musonera yishe abana be batatu, umukuru witwa Igiraneza Gentille w’imyaka 12, akurikirwa na Manzi Fabrice w’imyaka 10 n’umuherezi witwa Uwihirwe Kevin w’imyaka ibiri 2, ndetse n’umugore we witwa Mukawizeye Donatha w’imyaka 32.
Kugeza ubu icyo yaba yarabahoye ntikiramenyekana, ariko amakuru duhabwa n’abahafi mu muryango nka Nyirabukwe wa Musonera bari begeranye, avuga ko nta makimbirane basanzwe bagirana ".
Gitifu Gatanazi yanasabye abaturage ko uwabona Musonera yakwihutira kumenyesha inzego z’umutekano, kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera ndetse hamenyekane n’icyaba cyaratumye uyu mugabo yihekura.
Imirambo y'abana na nyina yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwinkwavu, biri mu Murenge uhana imbibi n'uwa Kabare biciwemo.