Nk’uko Kayirebwa yabisobanuriye abanyamakuru mu kiganiro bagiranye ku mugoroba wo kuri kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Werurwe 2014, yavuze ko iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza imyaka 30 amaze mu buhanzi ari nako asabana anasangira umuco nyarwanda mu mbyino, indirimbo n’ibiganiro amafunguro n’ibinyobwa bya gihanga.
Cecile Kayirebwa mu kiganiro n'abanyamakuru
Iki gitaramo Kayirebwa n’ikipe ishinzwe kumufasha ibikorwa bitandukanye mu buhanzi bacyise « Imyaka 30, Inganzo ya Kayirebwa », biteganyijwe ko kizaba kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2014. Abantu batarenze 500 nibo bagomba kuzitabira iki gitaramo mu rwego rwo kugira ngo abazacyitabira babashe kuryoherwa mu buryo bunoze n’ibyo Kayirebwa azaba yabateguriye harimo umuziki mwiza ucurangiwe aho, imbyino gakondo , ibiganiro, ibyo kunywa no kurya ku bantu bose bazaba babyitabiriye.
Abanyamakuru bamubajije ibibazo bitandukanye. Uyu ni Lucky wo kuri City Radio abaza ikibazo, uwo bicaranye ni MC Tino wa KFM
Kayirebwa azaba aherekejwe n’abahanzi nyarwanda bakora umuziki Gakondo azafatanya nabo mu ndirimbo zitandukanye nka Mani Martin, Massamba Intore, Gakondo Group, Mighty Popo. Muri iki gitaramo uzaba ari umwanya wihariye kuri Cecile Kayirebwa wo kuzataramira abakunzi b’umuziki gakondo mu ijwi rye ry’umwimerere.
Ku bifuza kujya muri iki gitaramo, amatike ari ku isoko guhera kuwa 11 Werurwe 2014, imyanya iteganyijwe ikaba ari 500 gusa. Itike yo kwinjira kuri buri muntu ni amafaranga y’amanyarwanda 10 000 naho ku mugabo n’umugore cyangwa abakundanda (couple) ni amafaranga 15 000 y’amanyarwanda.
Hashyizeho uburyo kandi bworohereza abantu bishyize hamwe , abantu 6 bari kumwe bazagabanyirizwa ibiciro mu gihe bifuza kwicara ku meza amwe bakazishyura amafaranga ibihumbi 50 aho kuba 60 by’amanyarwanda. Amatike ytangiye kugurishirizwa kuri Hotel des Milles Collines, ku Gishushu kuri Tele10 no kuri German Butchery i Nyarutarama.
Mu myaka 30 amaze mu muziki, Cecile Kayirebwa amaze gukora alubumu esheshatu
Nyuma y'ikiganiro MC Tino yasabye ifoto y'urwibutso
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanywa kibere kuri Ahava River Hall – Kicukiro.
Munyengabe Murungi Sabin