Sauti
za Busara ifatwa nk’imwe mu nkingi zikomeye z’umuziki wa Afurika, ikaba ihuza
abahanzi, abategura ibitaramo, abashakashatsi n’abakunzi b’umuziki baturutse
impande zose z’Isi.
Mu
gitaramo cye, Kaya Byinshi yafashwe nk’umuhanzi ujyana abamureba mu rugendo rwa
roho binyuze mu muziki ushingiye ku muco, imizi n’inkuru z’ubuzima bwa buri
munsi. Abitabiriye iri serukiramuco bagaragaje ko umuziki we wumvikanye
nk’uwivugira, utagira imipaka y’indimi cyangwa ibihugu.
Uyu
muhanzi ntiyagarukiye ku gutaramira gusa, kuko yanagize uruhare mu bikorwa bigamije
guhuza umuziki n’inganda zawo, cyane cyane mu biganiro bya “Movers &
Shakers Session 2”, byagarukaga ku nsanganyamatsiko yubakiye ku “rusobe
rw’amaserukiramuco y’umuziki rutangiza rugendo rw’umuhanzi, rukamufasha kubaka
umwuga we, ndetse rukagira uruhare mu gushyiraho ahazaza h’inganda z’umuziki.”
Muri
ibi biganiro, Kaya Byinshi yiri kumwe n’abarimo Pilani Bubu (wo muri Afurika
y’Epfo, akaba n’umuyobozi wa Folklore Festival) na Isack Abeneko (uyobora
Marafiki Festival i Dar es Salaam), baganira ku kamaro k’amaserukiramuco mu
kubaka izina ry’umuhanzi no gutuma umuziki ugira aho ugera.
Kaya
Byinshi mu mushinga w’ubuhanzi uhuza Afurika
Kimwe
mu byaranze cyane Sauti za Busara 2026 ni umushinga wa Swahili Encounters,
uhuza abahanzi baturutse hirya no hino muri Afurika icyumweru mbere y’iserukiramuco,
bagahurira hamwe bagahana ibitekerezo, bakandika indirimbo nshya kandi
bagasobanura izisanzwe mu buryo bushya.
Uyu
mushinga warimo abahanzi barimo Ahamada Smis (Comoros), Irene Labdi (Kenya),
Seby Ntege (Uganda), ndetse n’abandi benshi bo muri Tanzania.
Kuba
Kaya Byinshi yari muri iri tsinda, byagaragaje icyizere ahabwa nk’umwe mu
bahanzi Afurika ifitemo icyizere mu muziki w’umuco n’uw’ubutumwa.
Kuri
iyi nshuro ya 23, Sauti za Busara yari yihariye kuko yahindutse iserukiramuco
rinini rimara iminsi ine rifite ibyiciro byinshi.
Ryari
riyobowe n’icyamamare mu muziki wa Afurika, Salif Keita wo muri Mali, n’ubwo
atabashije kuririmba kubera ibibazo by’ubuzima, abana be bakamuserukira ku
rubyiniro.
Abandi
bahanzi bakomeye bari muri iri serukiramuco barimo Ben Pol (Tanzania), Atanda
& Afrojazz Messengers (Nigeria/UK), Nara Couto (Brazil), Lindigo (Réunion),
Seby Ntege (Uganda), Pilani Bubu (South Africa), Hammer Q wo muri Zanzibar
wakomeje gutaramira abafana n’igihe imvura yagwaga, agaragaza ko umuziki
utahagarikwa n’ikirere.
Iri
serukiramuco ryibanze ku gushyira imbere umuco, impano z’aho rikorwa,
n’abahanzi b’abagore.
Kwitabira
Sauti za Busara 2026 kwa Kaya Byinshi si intsinzi ye bwite gusa, ahubwo ni
intambwe ikomeye ku muziki nyarwanda, werekana ko impano zo mu Rwanda zifite
ubushobozi bwo guhangana ku rwego rwa Afurika n’Isi.
Ni
ubutumwa bugaragaza ko umuziki ushingiye ku muco n’ukuri kw’ubuzima ushobora
kugera kure, ugahuza abantu batandukanye, ugasakaza isura nziza y’igihugu.

Kaya
Byinshi yanditse amateka aba umunyarwanda rukumbi watumiwe mu Iserukiramuco
mpuzamahanga rya Sauti za Busara 2026 i Zanzibar, aho yaserukiye u Rwanda mu
muziki ushingiye ku muco n’imizi nyarwanda

Mu
rubyiniro rwa Sauti za Busara 2026, Kaya Byinshi yajyanye abitabiriye iri
serukiramuco mu rugendo rwa roho n’umuco, agaragaza ko umuziki nyarwanda ufite
ijambo ku ruhando rwa Afurika














