Kavutse Olivier ni izina riremereye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaramamaye mu itsinda yatangije rya Beauty For Ashes rizwi mu ndirimbo zibyinitse nka "Siripurize", "Yesu ni sawa", "Turashima", "Ni uwa mbere" n'izindi ziri mu njyana ta Rock.
Kuri ubu yatangiye akabyiniro ka Gospel yise 'Ora Center' gaherereye i Kigali ku Kicukiro ahahoze Prayer House. Ni ubushabitsi yatangije mu gufasha abakristo kubona aho bidagadurira bumva umuziki w'indirimbo za Gospel gusa.
Kuri Ora Center, ku manywa haba hahariwe kwiga no kwihugura cyangwa kuhakorera imirimo ku bantu bashaka ahantu hatuje, hari murandasi ndetse hari n’imashini.
Hari igikoni gitunganya ibyo kurya no kunywa ku buryo wakora akazi cyangwa ugasoma ibitabo ariko utishwe n’inzara. Ibi byose ni ugufasha abakristo kuticwa n'irungu babuze aho basohokera hatari bubangamire imyemerere yabo.
Iyo umugoroba ugeze hagati ya saa kumi n’imwe na saa moya, imirimo ya ku manywa iba irangiye ubundi hakajyamo akabyiniro ariko bacuranga gusa umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kavutse Olivier ati: “Nimugoroba hahita hahinduka ahantu ho kwidagadurira, icyakora ushoboye gukomeza gukorera ibikorwa wakoraga ku manywa mu muziki uba uhari na byo turabikwemerera.”
Kavutse Olivier usigaye atuye muri Canada hamwe n'umuryango we, avuga ko iyo aje mu Rwanda ababazwa no kubona abakristo badafite ahantu hihariye ho kwidagadurira.
Ati: “Kimwe mu bintu byambabaje ni uko ino aha usanga abakristu ari ugusenga gusa kuva ku wa mbere kugeza ku wundi […]" Naravuze nti kuki mu Rwanda nta kintu cy’imyidagaduro dufite ku buryo wavuga ngo nasohotse ndiye ibiryo, bacuranga umuziki wa ‘Gospel’, hari imikino itandukanye ku buryo wasohoka ukahava wizihiwe.”
Uyu muhanzi wahihibikaniye Gospel kuva kera ahamya ko muri Ora Center ari ahantu abantu bajya basohokera bakidagadura cyangwa hakaba ahantu abantu bifuza gutarama bumva umuziki wa ‘Gospel’ bajya bahakodesha mu birori byabo byihariye.
Ku wa Gatanu tariki 03 Mata 2026 saa tatu z'umugoroba ni bwo Ora Center izafungurwa ku mugaragaro mu gikorwa cyiswe "Christian Dance, Party and Games". Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Ibikorwa bya Gikrsto ni umwihariko wa Ora Center
Kavutse Olivier yanazirikanye abakunda gusoma abazanira ibitabo bitandukanye byanditswe n'abahanga

Kuwa Gatanu ni bwo hazafungurwa ku mugaragaro aka kabyiniro ka Gikristo
REBA INDIRIMBO "YESU NI SAWA" YA BEAUTY FOR ASHES ITERWA NA KAVUTSE OLIVIER
